Abagenzacyaha Bakomeje Kubakirwa Ubushobozi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Kabiri taliki 07, Kamena, 2022 rwahaye abagenzacyaha bari bamaze igihe biga ururimi rw’amarenga impamyabumenyi. Ni mu rwego rwo kububakira ubushobozi bwo kugenza ibyaha bikorerwa abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bajyaga babagana.

Biragoye ko umuntu utazi ururimi rw’amarenga ashyikirana n’uruzi.

Kugira ngo abagenzacyaha babishobore byasabaga ko haba hari undi muntu uzi ururimi rw’amarenga wajyaga hagati y’ufite ikibazo n’umugenzacyaha akaba umusemuzi.

Birumvikana ko byari ikibazo kuko byatumaga hari ubwo uzanye ikirego yumva atisanzuye mu kugisobanura uko cyakabaye.

Gahunda yo guhugura abagenzacyaha ku rurimi rw’amarenga yatangijwe taliki 07, Werurwe, 2022 mu gikorwa cyabereye ku kicaro cy’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Icyo gihe Umunyamabanga w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha wungirije Madamu Isabelle Kalihangabo  yavuze ko n’ubwo abakozi ba ruriya rwego bize byinshi bibafasha mu kazi kabo, ngo nta n’umwe wari uzi amarenga.

Amarenga ni ururimi rutaremerwa mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda ariko abagenzacyaha bavuga ko rucyenewe kugira ngo bamenye uko bafasha ababagana bafite ikibazo cyo kutumva no kutavuga, ariko bazi amarenga.

Isabelle Kalihangabo icyo gihe yavuze ko ariya  mahugurwa yari akenewe kuko agamije gufasha abagenzacyaha kumenya uko bafasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babagana.

Yagize ati: “ N’ubwo dufite abakozi bazi byinshi bibafasha mu kugenza ibyaha, nta muntu wize amarenga twagiraga.”

Madamu Kalihangabo ubwo yatangizaga aya mahugurwa muri Werurwe, 2022.

Guhugura abagenzacyaha ku rurimi rw’amarenga byakozwe ku bufatanye n’Ihuriro ry’abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Uwitwa Dativa Mukashema wari uhagarariye ihuriro ry’abagore n’abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ryitwa Rwanda National Association of Deaf Women nawe yashimye ko ihuriro ahagarariye ryiyemeje gukorana na RIB muri kiriya gikorwa.

Taliki 07, Werurwe, 2022 nibwo barangiye guhugurwa ku rurimi rw’amarenga

Yari amahugurwa yagombaga kumara amezi atatu.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 07, Kamena, 2022 nibwo amezi atatu yuzuye.

Ubwo yavugaga ijambo ryakurikiye umuhango wo guha abahuguwe impamyabumenyi z’uko bafite ubumenyi mu rurimi rw’amarenga, Peter Karake akaba ari umuyobozi mukuru muri RIB ushinzwe iperereza ku byaha no kurwanya ibyaha by’iterabwoba yashimiye  abayagizemo uruhare.

Ati: “ Ubu ni ubumenyi buzadufasha gutanga serivisi zidaheza kuko n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakenera ubutabera. Kuba abagenzacyaha bahawe ubumenyi bw’ibanze ku mikoreshereze y’ururimi rw’amarenga bizabafasha kumvikana n’abafite ubwo bumuga mu gihe bazaba babagezeho ibirego.”

Peter Karake ubwo yasozaga amahugurwa aba bagenzacyaha bamazemo amezi atatu

Peter Karake avuga bizagabanya igihe n’imbaraga byakoreshwaga kugira ngo haboneke umusemuzi wo gufasha ukeneye serivisi.

Intego y’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha ni uko ubumenyi ku rurimi rw’amarenga bwazahabwa abagenzacyaha benshi hirya no hino mu Rwanda.

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bose babaruwe mu Rwanda bagera ku 33,000.

Ku ikubitiro amahugurwa nk’aya yatangiriye mu Karere ka Rwamagana ( Intara y’i Burengerazuba) na Kamonyi( mu Ntara y’Amajyepfo) ariko ku rwego rw’igihugu yatangiriye ku kicaro gikuru cy’Urwego rw’Ubugenzacyaha ku Kimihurura.

Abagenzacyaha bahuguwe ni 30 baturutse hirya no hino mu Rwanda.

Ni igikorwa cyatewe inkunga na Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Rwanda
Abagenzacyaha 30 bahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Gatatu taliki 07, Kamena, 2022
Bishimiye ko babonye ubumenyi buzabafasha guha serivisi neza abafite ubumuga bwo kutumva
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version