Luxembourg: Igihugu Kizafatanya N’u Rwanda Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu By’Imari

Luxembourg ni igihugu gito kiri rwagati mu Burayi. Ni gito mu buso kuko gifite ubuso bwa kilometero kare 2,586. Ibi bituma Luxembourg iba ari cyo gihugu gito mu bindi byose bigize u Burayi.

Muri uyu mwaka(2022) kibarurirwamo abaturage  645,397.

Abatuye iki gihugu baruta abatuye Akarere ka Gasabo ho abantu 114.490.

Akarere ka Gasabo imibare igaragaza ko gatuwe n’abaturage 530.907.

Ubuto bwacyo no mu kuba gifite abaturage bacye, bisa n’aho byakibereye isoko yo gukungahara cyane.

Nicyo gihugu gito mu by’i Burayi byose

Raporo y’Ikigega mpuzamahanga cy’imari yo mu mwaka wa 2011 yashyize Luxembourg ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite abaturage bakize kurusha ibindi ku isi

Bafashe umusaruro mbumbe w’iki gihugu bawusaranganya abagituye basanga buri wese ku mwaka yarinjije bibyura $80,119.

Icyakora mu mwaka wa 2008 Luxembourg yahuye n’ibibazo by’ubushomeri mu bayituye kubera kugirwaho ingaruka n’ibibazo by’ubukungu bwaguye mu Burayi hose kubera  inguzayo zafashwe n’abakire bagira ngo babuke inzu zizakodeshwa ariko zibura abazijyamo bituma Banki zizifatira, abakoresha birukana abakozi, ibintu biracika!

Mu mwaka wa 2019 Luxembourg yanditsweho ko yari igihugu gifite abaturage bafite ubushobozi bwo kugura ibyo bakeneye bugera kuri 261% ugereranyije n’uko byari bimeze ku bandi Banyaburayi.

Ni igihugu kandi gifite abaturage bazi guhanga udushya cyane kuko icyegeranyo kiswe Global Innovation Index cyo mu mwaka wa 2019 cyayishyize ku mwanya wa 18 ku rwego rw’isi n’aho icyegeranyo nka kiriya cyo mu mwaka wa 2021 cyiyishyira ku mwanya wa 23 ku isi.

Yasubiye inyuma ho gato kubera COVID-19.

Inganda za Luxembourg zikora ibikoresho bikomeye kandi mu bintu byinshi birimo ibyuma, ibiti n’ibindi .

Mu myaka icumi ishize, iki gihugu cyazamuye urwego rw’imari n’ikoranabuhanga muri ryo k’uburyo cyazibye icyuho cyari cyaratewe n’ibyabaye i Burayi mu mwaka wa 2008.

Serivisi mu by’amabanki ndetse n’ikoranabuhanga mu by’imari, Fintech, biri mu byazamuye ubukungu bw’iki gihugu kurusha ibindi byose bushingiye ho.

Luxembourg nicyo gihugu cya kabiri ku isi gicunga imari y’ibindi bihugu ibitswe yo.

Ikigo cy’isoko ry’imari n’imigabane cya Luxembourg.

Iza ku mwanya wa kabiri ikurikiye Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Iki gihugu kandi gitanga serivisi zo kuzigama za mbere mu Burayi bwose no mu gice cyose kitwa Eurozone.

Hejuru y’ibi hiyongeraho ko hari yo n’ikicaro cy’ibigo bitanga Serivisi z’ikoranabuhanga mu bucuruzi nka Amazon ndetse n’ikigo Skype gikorana na Microsoft ari nayo ikigenga.

Ibi byose ariko byaje gutuma hari abakeka ko iki gihugu cyabaye indiri y’aho abantu bibye amafaranga baza kuyahisha kuko kitagorana mu kuzanayo amafaranga no kuyabitsa.

Muri Werurwe, 200, hari inkuru yanditswe na The Sunday Telegraph yavugaga ko Miliyari $4 za Perezida wa Koreya ya ruguru zibitswe muri Luxembourg kandi mu buryo bw’ibanga.

Hari inyandiko zavugaga ko muri iki gihugu habaye indiri y’abaherwe biba amafaranga bakayabika yo atekanye

Mu mwaka wa 2012 hari indi nyandiko ya The Guardian yasohotse ivuga ko hari amafaranga bamwe mu bakire bo mu Bwongereza babika muri Luxembourg kandi barayabonye mu buryo bufifitse.

Mu myaka ibiri yakurikiyeho hasohotse  inyandiko ziswe Luxembourg Leaks zavugaga ko ubwo kiriya gihugu cyayoborwaga na Minisitiri w’Intebe witwa Jean Claude Juncker cyari cyarabaye ahantu abacuruzi badashaka gusora babikaga amafaranga Leta zabo zitazi.

Ni ibyo bita Corporate Tax Avoidance.

Muri iki gihe ariko, iki gihugu ntikikivugwaho biriya bibazo.

Gifite iterambere rifatika kandi rishingiye ku bintu byinshi birimo ikoranabuhanga mu bucuruzi, mu buhinzi, mu nganda no mu zindi nzego.

U Rwanda mu mikoranire na Luxembourg mu rwego rw’imari…

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaraye yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Luxembourg  witwa Xavier Bettel.

Ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu handitseho ko itsinda Bettel yaje ayoboye ryaganiriye na Perezida Kagame uko u Rwanda na Luxembourg byakorana m’ugukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’imari.

Ni imikoranire u Rwanda ruzungukiramo ubumenyi kubera ko narwo rwarangije kwinjira mu rwego rw’ubukungu bushingiye k’uguteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’imari.

Mu mezi atatu ashize( ni ukuvuga muri Werurwe, 2022), U Rwanda rwatangiye gukorana na Luxembourg mu rwego rw’imari n’imigabane, bikaba byakozwe binyuze mu masezerano abayobozi yashyizeho umukono taliki 23, Werurwe, 2022.

Ayo masezerano y’imikoranire yasinyiwe mu Bubiligi mu muhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi no muri Luxembourg witwa Sebashongore n’abahagarariye ibigo by’isoko ry’imari n’imigabane by’u Rwanda na Luxembourg.

Bayise amasezerano y’ubufatanye ‘Memorandum of Understanding’ agamije kuzafasha u Rwanda by’umwihariko mu kubaka ubushobozi bw’imicungire y’imari n’imigabane kugira ngo ruzitware neza muri Afurika muri uru rwego rw’ubukungu.

Bizakorwa binyuze mu kubakira ubushobozi abakozi b’uru rwego bakorera mu Rwanda.

Abazahugurwa muri uru rwego bitezweho kuzagira uruhare rugaragara mu iterambere ryarwo cyane cyane mu mikorere y’Ikigo cy’u Rwanda kitwa Kigali International Financial Center.

Umuyobozi w’Ikigo cya Luxembourg cy’imari n’imigabane witwa Arnaud Delestienne yagize ati: “ Twishimiye gukorana n’Ikigo cy’imari n’imigabane cy’u Rwanda. Ibigo  nk’ibi bigira uruhare rutaziguye mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu bikoreramo. Tuzishimira gukomeza gukorana n’u Rwanda kugira ngo rugere ku ntego rwiyemeje zirimo kuba intangarugero mu gutanga serivisi zinoze mu rwego rw’isoko ry’imari n’imigabane.”

Arnaud Delestienne yavuze ko banazafasha Rwanda Stock Exchange kubakira ubushobozi abakozi bayo.

Rwanda Stock Exchange yatangiye gukora muri Mutarama 2011, intego ikaba kuzaba ikigo gikora neza mu Karere u Rwanda ruherereyemo kandi izina ryacyo rikazaguka rikamamara muri Afurika kubera ubwiza bwa serivisi kizatanga.

Umuyobozi w’iki kigo Bwana Pierre Celestin Rwabukumba yashimye ko ikigo ayoboye kigiye gukomeza gukorana na Luxembourg mu rwego rw’imari n’imigabane.

Rwabukumba yavuze ko kuba u Rwanda rutangiye gukorana na Luxembourg mu rwego rw’imari n’imigabane, ari ikintu cyiza kandi kidatangaje kubera ko iki gihugu gisanzwe gikorana neza n’u Rwanda no mu zindi nzego.

Luxembourg isanzwe ifite uburyo bw’ikoranabuhanga butuma serivisi itanga mu rwego rw’imari n’imigabane zitangwa mu buryo butuma imishinga ikorwa binyuze muri cyo, iba ari imishinga izagera ku iterambere rirambye ariko ritangiza ibidukikije.

U Rwanda, ku rundi ruhande, ni igihugu cyatangije politiki n’ingamba zigamije iterambere rirambye kandi ritabangamira ibidukikije.

Rwabaye urwa mbere muri Afurika mu gushyiraho politiki yo guca amashashi n’imyanda itabora.

Rufite kandi ikigega giteza imbere imishinga igamije kurengera ibidukikije kitwa FONERWA, kikaba cyaratangijwe mu mwaka wa 2012.

Mu mwaka wa 2021, Minisitiri ushinzwe ubukungu n’ubufatanye mpuzamahanga wa Luxembourg witwa Franz Fayot yasinyanye na mugenzi we ushinzwe imari n’igenemigambi mu Rwanda witwa Dr. Uzziel Ndagijimana basinyanye amasezerano y’ubufatanye.

Yari agamije kuzamura ubumenyi mu mikorere y’abakozi ba Kigali International Financial Centre binyuze mu kubafasha kumenya uko bakoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo kakoroha.

Isinywa ry’aya masezerano ribaye nyuma y’igihe gito, Perezida Kagame yakiriye abayobora Ihuriro mpuzamahanga ry’Ibigo by’imari n’imigabane baganira uko imikoranire mu bihugu byombi yarushaho kunozwa.

U Rwanda rwagiye muri iri huriro mu mwaka wa 2020.

Ryashyizweho k’ubufatanye bw’ibigo by’imari bya Casablanca muri Maroc, Qatar, u Bubiligi, Luxembourg na Jersey.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version