Abagenzacyaha Bo Muri São Tomé And Príncipe Bahuye N’Aba RIB

Umunyamabanga mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Madamu Isabelle Kalihangabo yakiriye abagenzacyaha baturutse mu Birwa bya São Tomé et Príncipe baje kuganirizwa uko u Rwanda rukoresha uburyo bukomatanyije bwo gukusanya ibimenyetso ku byaha.

Ni uburyo bita ‘Integrated Electronic Case Management System (IECMS).’

Itsinda rya bariya bagenzacyaha riyobowe na Minisitiri w’ubutabera, ubutegetsi bw’igihugu n’uburenganzira bwa muntu witwa Dr Cilcio Santos.

Integrated Electronic Case Management System (IECMS) ni uburyo u Rwanda rwatangije taliki 31, Ukuboza, 2015, bukaba bwaratangiye gushyirwa mu bikorwa bucyeye bw’aho ni ukuvuga taliki 01, Mutarama, 2016 mu nkiko 14 zikorera mu Mujyi wa Kigali.

- Advertisement -

Kubera ko Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rutabagaho, buriya buryo bwari buhuje imikorere y’ibigo birimo ishami rya Polisi ryo kugenza ibyaha( CID), Minisiteri y’ubutabera, Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika  ndetse n’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa.

Kubera ko ari uburyo bwari bushya muri Afurika ariko n’ubu bukaba butaba henshi kuri uyu mugabane, bwaje gushimwa ndetse muri Werurwe, 2016, ubutabera bw’u Rwanda bwahawe umudali wa zahabu kubera kariya gashya bwahanze.

Incamake ku Birwa bya São Tomé and Príncipe

São Tomé and Príncipe

Ubundi izina ry’iki gihugu ni iryo mu rurimi rw’Igipolutigari. Mu Cyongereza ni ‘Saint Thomas and Prince’, mu buryo bwemewe n’amategeko kikitwa Democratic Republic of São Tomé and Príncipe. Umurwa mukuru witwa São Tomé.

Ni ikirwa kiri mu Burengerazuba bw’Umurongo mbariro wa Equator mu Kigobe cya Guinea.

Mu birwa bikigize ibinini muri byo ni São Tomé na Príncipe kandi bikaba bituranye na Gabo mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’iki gihugu.

Mu bihugu byose by’Afurika, ibi birwa nibyo bituwe n’abaturage bacye nyuma y’ibya Seychelles.

Bituwe n’abaturage 201,800 nk’uko imibare yo mu mwaka wa 2018 ibivuga.

Ntibyari bituwe n’abantu kugeza ubwo bivumburiwe n’abanyapolutigali mu Kinyejana cya 15 Nyuma ya Yezu Kristu.

Mu kinyajana cya 16 nibwo cyatangiye guturrwa gahoro gahoro, giturwa n’abacuruzaga abacakara kugira ngo boroherwe no kubavana muri Afurika babajyana i Burayi.

Kubera ubutaka bukize ku makoro yarutswe n’ibirunga bigatuma ubutaka kiriya gihugu cyaremweho bubaho ndetse no kubera ko gituranye n’umurongo mbariro wa Equator, ubutaka bw’iki gihugu bwera ibisheke byinshi bigatuma cyeza isukari nyinshi.

Hera kandi n’ikawa ndetse na cocoa nyinshi, ibi bihingwa bikagiha amahirwe yo kubona ibyo cyohereza hanze byinshi bikinjiriza amadovize.

Kuva cyabona ubwigenge mu mwaka 1975, São Tomé na Príncipe yabaye igihugu gituje kitabamo imidugararo ya Politiki.

Kiri muri bicye bifite ayo mateka muri Afurika ya nyuma y’ubukoloni.

Abenshi mu batuye iki gihugu ni Abagatulika bangana na 71,9%, abandi bari mu madini ya Gikirisitu bangana na 10,2% andi madini asigaye agabana 17,9%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version