Minisitiri W’Intebe Ngirente Yabwiye Afurika Umuvuno W’u Rwanda Mu Kwivana Mu Ngaruka Za COVID-19

Perezida Paul Kagame yohereje Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente ngo amuuhagararire mu Nama Nkuru yahuje abayobozi batandukanye muri Afurika n’ubuyobozi bukuru bw’iyi Banki.

Banki nyafurika y’Iterambere iyobowe n’Umunya Nigeria Akenumi Adesina wasimbuye Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka.

Iyi nama yahawe umutwe ugira uti: “Africa’s Development Challenges and Opportunities.”

Mu Kinyarwanda ugenekereje wavuga ko ari Inama iri kwiga ibibazo by’ubukungu Afurika ifite n’amahirwe ahari ngo bibyazwe umusaruro.

Muri iyi Nama uwari ushinzwe gutanga amagambo yabajije Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda uko iki gihugu kivanye mu bibazo bya COVID-19 mu gihe mbere ya 2019 ubukungu bw’u Rwanda bwazamukaga ku kigero cya 9% kuzamura.

Ngirente yasubije ko n’ubwo mu mijyi y’u Rwanda harimo n’Umurwa mukuru, Kigali, habayeho gushyiraho Guma mu rugo yuzuye, ariko mu cyaro hari imirimo yakomeje gukora kuko ho ubwandu butari ku kigero kimwe no mu Mijyi.

Ibi ngo byafashije ubukungu bw’u Rwanda kuzanzamuka bidatinze.

Muri uyu mujyo kandi Ngirente avuga ko hari amafaranga Leta yohereje mu cyaro ngo yubake amashuri, abaturage bahabwe akazi bityo bagire uko bikenura.

Avuga ko muri uwo mujyo kandi Leta yashyizeho ikigega cy’ingoboka cyo gufasha inzego zirimo iz’ubukerarugengo kongera kuzura umutwe kubera ko zari zarahungabanye cyane.

U Rwanda kandi rwashyizeho indi gahunda igamije kuzamura izindi nzego nto z’ubukungu bise ‘Manufacture and Build to Recover Program’.

Dr Ngirente yari yicaranye na Dr Adesina uyobora BAD

Ikindi ni uko Leta yafashije urubyiruko kwinjira mu buhinzi binyuze gutubura imbuto no gufasha abagiye mu buhinzi kubona inguzanyo ku nyungu nto.

Minisitiri w’Intebe kandi yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko hagira umusaruro wangirika mu gihe cy’isarura, Leta yashyizeho uburyo bwo kuwubungabunga ntupfe ubusa.

Ku rubuga rw’abatangaga ibitekerezo b’abanyacyubahiro muri iriya nama, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yari ari kumwe na Perezida wa Ghana witwa Nana Akufo Ado, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Mozambique Filip Nyusi, Visi Perezida wa Côe d’Ivoire witwa Koné n’abandi.

Perezida wa BAD witwa Adesina ubwo yavugaga ijambo rifungura iyi nama
Abitabiriye iyi nama ubwo yafungurwaga mu gitondo cyo kuri uyu Kabiri. Hari saa tanu z’amanywa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version