Abagenzacyaha B’u Rwanda Bihuguye Ku Ikoranabuhanga Ryo Gufata Abanyabyaba Babuze

With increased concerns over the illicit trafficking of firearms from Eastern Europe and from the Balkans region into Europe, a key objective of Operation Trigger II is to establish a stronger law enforcement network to more effectively prevent and interdict this flow, using INTERPOL’s global policing capabilities. Information gathered during the operation will be analysed in order to identify potential links with other criminal activities, including terrorism.

Urwego rw’igihugu ry’ubugenzacyaha rumaze icyumweru ruhugura izindi nzego z’umutekano mu kugenza no gufata abanyabyaha  bataraboneka kugeza ubu. Ni amahugurwa yamaze Icyumweru.

Umuyobozi mu Rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha uhagarariye ishami rya Polisi mpuzamahanga( InterPol) witwa Antoine Ngarambe yabwiye Taarifa ko guhugura inzego z’ubugenzacyaha zitari RIB byakozwe mu rwego rwo kubahugura ku mikorere y’uburyo bwo gutahura abanyabyaha bahisha hirya no hino ku isi.

Yavuze ko ubu buryo babwita I 24/7 Communication System kandi ngo burafasha.

Ati: “ Ni uburyo busanzwe bukoreshwa n’abagenzacyaha hirya no hino ku isi bufasha mu kumenya no kubika amakuru y’ukurikiranyweho icyaha kandi bukazafasha mu kuba yafatwa iyo hari aho aciye akamenyekana.”

- Kwmamaza -

Ngarambe yabwiye Taarifa ko guhugura abandi bakozi bakora mu zindi nzego z’umutekano byakozwe mu rwego rwo kuzubakira ubushobozi kugira ngo habeho kuzuzanya hagamije gutahura, gukumira no kugenza ibyaha.

Antoine Ngarambe uyobora ishami rya InterPol mu Rwanda

Itegeko rishyiraho RIB rivuga ko uru Rwego ari rwo rwihariye inshingano yo kugenza ibyaha n’ubwo izindi nzego zishobora gutahura no gukumira ibyaha bitaraba.

Iyo bibaye igikurikiraho ni uko Ubugenzacyaha bukurikizaho kukigenza.

Antoine Ngarambe yabwiye Taarifa ko yishimiye ko abandi bahuguwe n’uru rwego bungutse ubumenyi mu gutahura no gufata abantu bamaze igihe bashakishwa mu butabera.

Antoine Ngarambe ukuriye InterPol mu Rwanda

Kugeza ubu u Rwanda rushakisha abantu 1,359. Muri bo abarenga 80% ni abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abandi ni abakoze ibindi byaha.

Ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutahura no gufata abacyekwaho ibyaha bise InterPol 24/7 Communication System ribitse amakuru y’abantu miliyoni 130 bakurikiranyweho ibyaha bikomeye.

Ni amakuru asangiwe n’ibihugu 195 hirya no hino ku isi.

Uwavuze mu izina ry’abahuguwe yavuze ko bize byinshi birimo uko basaka, uko bakeka kandi bakagenza umuntu ukekwaho icyaha runaka kandi byose bigakorwa mu bunyamwuga.

Hari  Umunyarwanda uherutse gufatwa kubera iri  koranabuhanga…

Mu mwaka wa 2017 ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwasohoye impapuro zo gufata umugabo witwa Noel Habyarimana bwari bukirikiranyeho ibyaha runaka.

Mu minsi mike ishize, uyu mugabo yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Kanombe ubwo yari ahaciye afatwa n’abashinzwe abinjira n’abasohoka nyuma yo kugenzura ibyangombwa bye basanga hari amakuru yamutanzweho abitswe muri bwa buryo bw’ikoranabuhanga avuga ko hari ibyaha akurikiranyweho.

Uyu mugabo yahise afatwa.

Umugenzacyaha wo mu Rwanda ajya muri ya makuru akareba niba umuntu runaka ushakishwa haba hari ahandi ashakishwa.

Icyo gihe ubugenzacyaha bw’u Rwanda bukorana n’icyo gihugu kindi kimushaka bityo hakabaho guhanahana amakuru kuri uwo muntu kuzagera afashwe cyangwa se bigaragaye ko yapfuye.

Umuyobozi mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ushinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba Peter Karake yavuze ko u Rwanda rwifuza ko urujya n’uruza mu ruva hanze yarwo rukorwa ariko nanone rukanga ko hari abashobora kurukoreramo ibyaha baturutse cyangwa bagahungira hanze yarwo.

Peter Karake uyobora ishami ryo kugenza ibyaha by’ubugome muri RIB. Crime investigation

Karake ati: “ Twifuza ko urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rukomeza ariko nanone dufite ingamba zo gutahura, gukumira no kugenza ibyaha.”

Yashimye abamaze icyumweru mu Rwanda bahugurwa kuri ririya koranabuhanga kandi abizeza ko Urwego ayobora ruzakomeza gukora k’uburyo uru rwego ruhorana ubumenyi ku ikoranabuhanga rigezweho mu gutahura, gukumira no kugenza ibyaha ibyo ari byo byose, mu nyungu z’Abanyarwanda.

Abahuguwe bavuga ko hari ibyo bungutse bizabafasha mu kazi kabo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version