Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda isaba Abanyarwanda gushyira umutima mu nda kuko n’ubwo hari ibindi bisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda bivuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ahitwa Bunagana bikagwa mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.
Ingabo z’u Rwanda zivuga ko iyi ari inshuro ya kabiri ibisasu bivuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bigwa mu Rwanda.
DRC FIRES ROCKETS INTO RWANDA https://t.co/gqA02wubS1 pic.twitter.com/apmeq8bGJU
— Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) June 10, 2022
Ubwo bwagwaga mu Rwanda mu mpera za Gicurasi, 2022, hari abantu byakomereje ndetse byangiza n’inyubako.
Icyakora kuri iyi nshuro nabwo ngo nta muntu cyahitanye ariko ngo cyarushijeho gukura abantu umutima.
Ingabo z’u Rwanda zivuga ko Abanyarwanda batagombye gukuka umutima kuko ibintu byose ziri kubikurikiranira hafi.