Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko Guverinoma y’u Rwanda iri gukora ibishoboka byose ngo amakosa yagaragaye mu mishinga yo kubaka imidugudu yakozwe mbere atazongera kubaho mu mishinga izaza.
Amwe muri ayo makosa aherutse kugaragazwa muri raporo ya Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage yakozwe nyuma yo gusura imidugudu y’ikitegererezo hirya no hino mu Rwanda.
Bimwe mu bibazo byagaragajwe nayo harimo ko hari inzu z’iriya midugudu zasenyutse zitamaze kabiri, imishinga ya biogas itarageze ku ntego n’ibindi.
Ubwo Abasenateri basuraga Uturere twose tw’u Rwanda, abayobozi batwo, bababwiye ko imwe mu mpamvu ituma imidugudu ititabwaho ari uko nta mukozi uyishinzwe by’umwihariko uba mu Nzego z’ibanze.
Babwiye abagize Komisiyo yihariye y’Abasenateri yagiye kureba ibibazo biri mu midugudu ko haramutse hari umukozi(cyangwa n’abakozi) bashinzwe gukurikirana iby’iriya midugudu byafasha inzego z’ibanze kumenya icyakorwa ngo ibungabungwe.
Ibyo Abasenateri babonye muri buriya bugenzuzi bwabo babikubiye muri raporo ya Paji 19.
Iyi raporo ivuga ko ku midugudu 36 y’icyitegererezo yasuwe 23 (63.9%), ifite amazi meza, n’aho 13 (36.1%) ntayo ifite.
Imidugudu isanzwe 31 yasuwe, 19 (61.2%) ifite amazi meza, indi 12 (38.8%) ntayo ifite.
Ngo hari n’imidugudu yagejejweho amazi meza ariko abayituye ntibayavoma kubera ko robinets z’amavomo rusange zapfuye bidateye kabiri.
Ya raporo kandi ivuga ko hari utuzu tw’amazi twafunzwe kubera kutishyura, abavomesha bamwe barimutse habura ababasimbura hari n’abaturage bananiwe kwishyura kubera kwishyuzwa amazi batakoresheje.
Icyakora mu midugudu y’icyitegererezo 36 yasuwe, umwe niwo udafite amashanyarazi.
N’aho mu midugudu 31 isanzwe, irindwi niyo idafite amashanyarazi.
Hari imidugudu imwe n’imwe abayituye binubiye ko intsinga z’amashanyarazi zibaca hejuru ariko bo ntibayahabwe.
Mu bibazo abatuye iriya midugugu babwiye Abasenateri bari bayobowe na Hon Marie Rose Mureshyankwano, harimo icy’uko hari imidugudu ikoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba udakora kubera ko batiri zashaje, abaturage ntibashobora kuzisimbuza.
Mu midugudu hafi yose yasuwe Biogas ntizikora.
Byatumye abaturage badacana, imyanda yo mu bwiherero igasubira inyuma, bukaziba, bigatera umwanda n’umunuko.
Impamvu biogas zidakora ngo harimo iy’uko zubatswe nabi, habura amase yo gukoresha kubera ko abatuye imidugudu batoroye inka.
Hari n’aho amatiyo ajyana umwanda yazibye kubera gukoresha impapuro bisukura aho gukoresha amazi kubera kutayagira hafi yabo.
Kimwe mu bibazo bikomeye abatuye iriya midugudu bahura nacyo ni ukutagira amasambu hafi yabo, bikabasonjesha.
Ni ikibazo gikomeye kubera ko Abanyarwanda benshi batunzwe n’ubuhinzi.
N’aboroye ngo ntibabona ubwatsi ndetse n’aboroye inka zikamwa bakabura aho bagurisha amata.
Hari aborojwe inka kandi badashoboye kuzitaho, zirapfa cyangwa barazigurisha.
Ku byerekeye ubukungu,abaturage bamwe bibumbiye mu makoperative, Leta ibaha inkunga ariko baza guhomba kubera kuyicunga nabi.
Hari n’abaturage batujwe mu midugudu imyaka itanu ishira batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.
Impamvu abayobozi b’Uturere batanga:
Ubwo Abasenateri babazaga abayobozi mu Turere basuye impamvu zateye ibibazo basanze mu midugudu, babasubije ko imwe muri zo ari uko nta mukozi wihariye ushinzwe kubikurikirana.
Ikindi bababwiye ni uko hari n’abayobozi mu nzego z’ibanze babigizemo uburangare ndetse hari n’imishinga yo kwimura abaturage iba yarateguwe nabi, hakaba na ba rwiyemezamirimo bubatse nabi imidugudu bakayisondeka.
Nyuma yo kubona ibi bibazo abagize iriya Komisiyo bayigejeje ku Nteko rusange ya Sena y’u Rwanda iyiganiraho.
Ibiganiro by’Inteko rusange ya Sena byanzuye ko ari ngombwa gutumiza Minisitiri w’Intebe akazaza kubitangaho ibisobanuro mu magambo.
Impamvu Minisitiri w’Intebe yatumijwe ni uko ibibazo Abasenateri basanze mu baturage ari byinshi kandi bireba inzego nyinshi z’ubuzima bwabo.
Mu mikorere n’imikoranire y’Inteko ishinga amategeko( Imitwe yombi), Minisitiri w’Intebe afite inshingano zo kohereza Minisitiri urebwa n’ikibazo runaka kugira ngo agitangeho ibisobanuro imbere y’Inteko ishinga amategeko.
Hari n’ubwo Minisitiri w’Intebe ari we uhagera akabitanga ariko akaba ari kumwe n’Abaminisitiri babifite mu nshingano zabo.
By’umwihariko, ku kibazo cy’imidugudu, Minisitiri Jean Marie Vianney Gatabazi niwe waje gusobanurira Inteko ishinga amategeko, Umutwe wa Sena, icyo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu izabikoraho.
Mu bisobanuro bye, Minisitiri Gatabazi yavuze ko ku kibazo gikomeye cy’ibikorwa remezo byangiritse mu midudgudu y’icyitegererezo, Guverinoma yashatse ingengo y’imari yafasha gusana no gufata neza ibyo bikorwa remezo.
Hari gahunda yashyizwe muri LODA igena Miliyoni 500 Frw zo kuzasana iriya midugudu.
Ni ugusana no kuvugurura aho bishoboka.
Hari na Frw987,214,933 yahawe uturere ngo azafashe mu mibereho myiza y’abaturage azafasha muri ibi bikorwa bya gahunda yihariye yo kwita no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.
Abafatanyabikorwa b’Uturere muri gahunda zitandukanye cyane cyane imiryango itari iya Leta nabo ngo bazafasha mu gusana no gutuma abatuye imidugudu baba mu nzu zikomeye.
Icyakora ngo abaturage bagomba no guhindura imyumvire ntibakomeze kumva ko inzu ari Leta yazibubakiye kandi ko ari iyo izazibasanira!
Minisitiri Gatabazi kandi yabwiye Abasenateri ko iyo basanze hari abaturage batujwe ahantu hateje akaga, bimurwa.
Abenshi mu batuye muri iyi midugudu bayituyemo hagati y’umwaka wa 1996 n’umwaka wa 2000.
Urugero rw’abimuwe muri iriya midugudu bagatuzwa ku mudugudu ukomeye ni ab’i Muvumba mu murenge wa Nyabinoni bimuriwe mu Mudugudu wa Horezo.
Ikindi Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasobanuye cyabonewe umuti ni uko abanyeshuri 40 bataye ishuri, barisubijwemo.
Bari ab’ahitwa i Karama mu Karere ka Nyarugenge.
Mu rwego rw’ubuzima, ngo hari amavuriro yo ku midugudu yashyizwemo abakozi mu rwego rwo gufasha abayituye kuvurwa neza.
Hatanzwe ingero z’amavuriro y’ibanze ya Nyabikiri mu Karere ka Gatsibo na Kabusanza mu Karere ka Huye.
I Nyakarenzo muri Rusizi hashyizwe ivuriro ry’ibanze kugira ngo rikemure ikibazo cy’abaturage bakoraga urugendo rw’ibilometero 10 ngo bagere ku kigo nderabuzima.
Poste de Santé bahawe muri iki gihe iri gushyirwamo amashanyarazi n’amazi k’uburyo ngo izatangire kuvura abaturage muri Nyakanga 2022.
Biogas yafatiwe ingamba
Mu gukemura ibibazo bya Biogas, Minisitiri Gatabazi avuga ko muri buri mu murenge hahuguwe abafundi nibura babiri (832 mu gihugu) bazajya basana ikigega igihe cyose cyagize ikibazo.
Nyiri icyo kigega niwe uzajya abishyura.
Biogas zangiritse k’uburyo zitasanwa ngo abaturage bagirwa inama yo gukoresha ubundi buryo burondereza ibicanwa.
Ku byerekeye andi masoko y’ingufu z’amashanyarazi, Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari henshi abaturage bahawe amashanyarazi y’imirasire y’izuba.
Muri aho harimo no mu Mudugudu wa Kibangira mu Karere ka Rusizi.
Ku byerekeye umwanda ku mubiri ugaragara mu midugudu myinshi, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko kugira ngo iki kibazo gishire, hari ubukangurambaga burimo icyo bise igitondo cy’isuku, umugoroba w’imiryango ndetse n’inteko z’abaturage.
Nyuma yo kumva ibisobanuro ku ngingo zitandukanye zirebana n’ibisubizo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yateguye ngo Abanyarwanda batuye imidugudu babeho neza, Inteko Rusange ya Sena yanyuzwe n’ibisobanuro mu magambo.
Yanashimye ibyakozwe mu gukemura bimwe mu bibazo byagaragaye, aho inzego bireba zakoze igenzura, zikabikemura.