Abagizi Ba Nabi Bishe Umukozi W’Ikigo Cy’Amashuri Muri Gatsibo

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 20, Kamena, 2021 abantu bitwaje ibyuma binjiye mu rwunge rw’abashuri rwa Kibondo mu Kagari ka Simbwa, Umurenge wa Kabarore muri Gatsibo bica umuzamu biba mudasombwa eshatu na televiziyo abarimu bareberagaho amakuru.

Umuzamu wishwe yitwa Jean Baptiste Banyeretse akaba yari umugabo wubatse, utuye hafi y’ikigo cy’amashuri yarindiraga umutekano.

Umuyobozi wa kiriya kigo witwa Charles Ruhara yabwiye Taarifa ko amakuru y’urupfu rw’uriya muzamu bayamenye kuri iki Cyumweru tariki 20, Kamena, 2021 mu gitondo cya kare.

Ati: “ Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tubimenya bukeye. Abajura batwibye mudasobwa ebyiri nini, indi nto yo mu bwoko bwa Positivo,  televiziyo, bica n’umukozi wacu.”

- Advertisement -

Ruhara avuga ko bariya bajura baje bica urugi rw’ishuri abana bigiramo ikoranabuhanga, umuzamu abarwanyije baramwica.

Bibye biriya bikoresho baragenda.

Avuga ko ubugenzacyaha bwafashe undi muzamu wakoranaga na nyakwigendera  mu rwego rw’iperereza witwa Cyprien Gasigwa.

Charles Ruhara uyobora ririya shuri avuga ko amahirwe bagize ari uko buriya bwicanyi bwakozwe abanyeshuri bari iwabo kuko biga bataha.

Ngo kuri uyu wa Mbere baje mu masomo yabo uko bisanzwe, kandi ngo bari gukora ibizamini.

Buriya bujura bwabereye mu Murenge wa Kabarore, Akagari ka Simbwa.

Abaturage baratabaza, abajura barabarembeje…

Bamwe mu baduha amakuru muri kariya gace bavuga ko bariya bajura bazanye ibyuma bya fer à beton babicomeka mu ngufuri baregura barazica barinjira.

Ikindi twamenye ni uko mu minsi ishize hari ubundi bujura bwakorewe mu kigo kitwa Saint Silas no ku Kigo nderabuzima cya Kibondo.

Abaturage basaba inzego z’umutekano n’iz’ibanze gukorana kugira ngo bariya bajura bacike intege.

Binjiye muri iki kigo bica umuzamu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version