Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abagore Babiri B’I Huye ‘Basindishije’ Umugabo Bamwiba Frw 300 000
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Abagore Babiri B’I Huye ‘Basindishije’ Umugabo Bamwiba Frw 300 000

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 July 2021 8:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Palms of the hands of a young African American man, handcuffed, deprived of freedom, begging to be released, does not understand why they have made him prisoner.
SHARE

Ku Kabiri tariki ya 06 Nyakanga, 2021 abagore babiri bafite hagati y’imyaka 21 na 24 bafatiwe mu Murenge wa Huye Akarere ka Huye nyuma y’igihe bahisha inzego z’umutekano nyuma yo gusindisha umugabo bakamwiba Frw 300 000.

Uyu mugabo w’imyaka 40 yarasindishijwe yibwa amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga rya Telefoni.

Abaturage nibo bafashije Polisi gufata abo bagore binyuze mu kuyiha amakuru.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire niwe wabivuze.

Yagize ati: “Tariki ya 24 Kamena hari umugabo  wagiye mu kabari nako kakoraga mu buryo butemewe kuko utubari tutemewe muri iki gihe cya COVID-19. Yasanzemo  bariya bakobwa babiri basanzwe bagakoramo yaka inzoga zidasembuye ariko  bo  bamuha inzoga yitwa Bazooka Coffee bamubwira ko idasindisha akomeje kuyinywa aza gusinda.”

SP Kanamugire avuga ko uriya mugabo amaze gusinda abakobwa bamusabye kwishyura ababwira ko amafaranga ari kuri telefoni mu gihe ari kubishyura umwe muri bo abona umubare w’ibanga batangira kumwiba amafaranga yari ariho.

Ati” Uwo mukobwa  yabanje kumwiba telefoni kuko yari yamaze kumenya umubare w’ibanga yibyeho  ibihumbi 50  ahita aha wa mubare w’ibanga mugenzi we nawe akuraho ibihumbi 15. Muri iryo joro haje umugabo aje kunywera muri ako kabari nawe ahabwa umubare w’ibanga nawe yahise amwiba kuri iyo telefoni ibihumbi 160. Abakekwa bavuga ko amafaranga bavanye kuri telefoni ari ibihumbi 264,500 mu gihe nyirayo we avuga ko hariho ibihumbi 300.”

SP Kanamugire yavuze ko muri iryo joro uwo mugabo yahise yimuka ajya kunywera mu kandi kabari.

Mu gitondo tariki ya 25 Kamena, 2021 uwo mugabo akimara kubona ko yibwe amafaranga ye yahise atanga amakuru kuri Polisi, abakekwa bakimara kumenya ko yabivuze  bahise batoroka.

Polisi ivuga ko yabashakishije  ifatanyije n’abaturage bafatwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yaburiye abararikira iby’abandi bakabitwara bakoresheje uburyo  ubwo aribwo bwose.

Yanibukije kandi abantu ko amabwiriza yo kurwanya Covid-19 agomba kubahirizwa na buri wese harimo no kumenya ko utabari dufunze.

TAGGED:AbagorefeaturedHuyePolisiUmuvugizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abana 2 B’I Gasabo Batarengeje Imyaka 15 Bavugwaho Gucuruzwa n’Umugabo Wari Ubacumbikiye
Next Article Abantu Bane Bakekwagaho Kwica Perezida Wa Haïti Bishwe Barashwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?