Abagore Babiri B’I Huye ‘Basindishije’ Umugabo Bamwiba Frw 300 000

Palms of the hands of a young African American man, handcuffed, deprived of freedom, begging to be released, does not understand why they have made him prisoner.

Ku Kabiri tariki ya 06 Nyakanga, 2021 abagore babiri bafite hagati y’imyaka 21 na 24 bafatiwe mu Murenge wa Huye Akarere ka Huye nyuma y’igihe bahisha inzego z’umutekano nyuma yo gusindisha umugabo bakamwiba Frw 300 000.

Uyu mugabo w’imyaka 40 yarasindishijwe yibwa amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga rya Telefoni.

Abaturage nibo bafashije Polisi gufata abo bagore binyuze mu kuyiha amakuru.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire niwe wabivuze.

- Advertisement -

Yagize ati: “Tariki ya 24 Kamena hari umugabo  wagiye mu kabari nako kakoraga mu buryo butemewe kuko utubari tutemewe muri iki gihe cya COVID-19. Yasanzemo  bariya bakobwa babiri basanzwe bagakoramo yaka inzoga zidasembuye ariko  bo  bamuha inzoga yitwa Bazooka Coffee bamubwira ko idasindisha akomeje kuyinywa aza gusinda.”

SP Kanamugire avuga ko uriya mugabo amaze gusinda abakobwa bamusabye kwishyura ababwira ko amafaranga ari kuri telefoni mu gihe ari kubishyura umwe muri bo abona umubare w’ibanga batangira kumwiba amafaranga yari ariho.

Ati” Uwo mukobwa  yabanje kumwiba telefoni kuko yari yamaze kumenya umubare w’ibanga yibyeho  ibihumbi 50  ahita aha wa mubare w’ibanga mugenzi we nawe akuraho ibihumbi 15. Muri iryo joro haje umugabo aje kunywera muri ako kabari nawe ahabwa umubare w’ibanga nawe yahise amwiba kuri iyo telefoni ibihumbi 160. Abakekwa bavuga ko amafaranga bavanye kuri telefoni ari ibihumbi 264,500 mu gihe nyirayo we avuga ko hariho ibihumbi 300.”

SP Kanamugire yavuze ko muri iryo joro uwo mugabo yahise yimuka ajya kunywera mu kandi kabari.

Mu gitondo tariki ya 25 Kamena, 2021 uwo mugabo akimara kubona ko yibwe amafaranga ye yahise atanga amakuru kuri Polisi, abakekwa bakimara kumenya ko yabivuze  bahise batoroka.

Polisi ivuga ko yabashakishije  ifatanyije n’abaturage bafatwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yaburiye abararikira iby’abandi bakabitwara bakoresheje uburyo  ubwo aribwo bwose.

Yanibukije kandi abantu ko amabwiriza yo kurwanya Covid-19 agomba kubahirizwa na buri wese harimo no kumenya ko utabari dufunze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version