Mu murenge wa Ndera Akarere ka Gasabo abagenzacyaha baherutse kuhafatira abagore babiri babakurikiranyeho kwiba abaturage b’i Kamembe muri Rusizi. Babariganyije Miliyoni 25 Frw binyuze mu bucuruzi bw’uruhererekane ariko bwungura bamwe bugahombya abandi bita ‘pyramid scheme’
Mu gihe Abanyarwanda bizihizagaUmunsi wo kwibohora, bariya bagore nibwo bafatiwe i Ndera, bafungirwa mu Murenge wa Remera, hombi ni mu Karere ka Gasabo.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko abagenzacyaha basanze bariya bagore bihishe.
Ati: “ Tariki ya 04 Nyakanga, RIB yafunze abagore babiri… Bafatiwe i Kigali mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo aho bari bihishe kubera ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburinganya.”
Muri Gicurasi, 2021 nibwo bariya bagore bahunze bava i Kamembe mu Karere ka Rusizi bahungira ahandi harimo n’i Ndera.
Babikoze nyuma yo kumva ko abagenzacyaha bari kubakurikirana.
Bari barashinze icyo bita ‘pyramid’ bise ‘Ujaama Turemerane’ baka abantu amafaranga ariko ntibayabasubiza.
Abaturage baregeye ubugenzacyaha babubwira ko bariya bagore babatwaye Miliyoni 25 Frw.
Inyota Y’Ifaranga Igiye Kwica Ubuzima…
Abemera ibyanditswe muri Bibiliya bazi ko mu gitabo cy’Imigani, Igice cya 14, umurongo wa 15 handitse ngo: “ …Umuswa yemera ikivuzwe cyose ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura.”
Ibyanditswe muri kiriya gitabo bihuza n’inama ubugenzacyaha butanga y’uko abaturage bagombye kugira amakenga, ntibumvire uwo ariwe wese ubabwira ko nibamuha amafaranga azabungukira vuba.
Ubugenzacyaha buvuga ko n’ubwo ibimina byemewe, ariko ababijyamo baba bagomba kugira amakenga, bagakorana n’abantu baziranye, baturanye kandi baziho ubunyangamugayo mu gihe kirekire.
Uko ubu buriya buriganya bukorwa…
Ubu bucuruzi bukorwa ababwamamaza bizeza umuntu gushoramo amafaranga akazabona inyungu z’umurengera, bakangurira kandi uwashoyemo amafaranga gushaka abandi bantu yinjiza kugira ngo abone inyungu hashingiwe ku mubare wabo.
Tariki 17, Gicurasi, 2021( ukwezi bariya bagore bivugwa ko bakoreyemo biriya byaha) RIB yasohoye ubutumwa bwaburiraga Abanyarwanda.
Bwagira buti:“Uru ruhererekane rw’amafaranga rugamije ubwambuzi bushukana, bityo abaturarwanda bakaba basabwa kutabujyamo, kuko butemewe mu Rwanda. RIB isaba abantu bagiye muri ubu bucuruzi bw’uruhererekane rw’amafaranga kubuvamo, kuko uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”
Uru rwego rwatanze ingero za bumwe mu bucuruzi burimo Ujama United Family Tuzamurane, Blessing, StakexChain Rwanda Ltd, CHY mall, 7th Generation Network na Economy Driver.
Kugira ngo binjira muri buriya bucuruzi basabwa gutanga 100.000 Frw bakazahabwa 800,000 Frw, bagasabwa gutanga 500.000 Frw bakazahabwa 4.000.000Frw, basabwa gutanga 1.350.000Frw bakazahabwa 9.000.000 Frw n’ibindi.
Ni kenshi abantu batanze ariya mafaranga ariko ntibamenye uyakira cyangwa uburyo ayabyazamo inyungu kugira ngo nabo abasubize ayabo.
Ni kenshi amafaranga yatanzwe muri buriya buryo atagarukira uwayatanze, icyizere kikaraza amasinde.
RIB irasaba abantu bose babifiteho amakuru kuyatanga kuri sitasiyo zayo zibegereye cyangwa ku rubuga rwa E-menyesha, kuri email: complaint@rib.gov.rw cyangwa guhamagara kuri 166 kugirango icyaha gikumirwe.
Ingingo ya 174 y’itegeko rihana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu uhamijwe n’inkiko kiriya cyaha afungwa hagati y’imyaka ibiri n’imyaka itatu n’ihazabu iri hagati ya Miliyoni 3Frw na Miliyoni 5 Frw