Abagore Bari Barashimutanywe N’Abana Babohojwe

Inzego z’umutekano za Burkina Faso zabohoje abagore 27 n’abana babo 39 bari barashimuswe n’ibyihebe bikekwa ko ari ibyo muri Islamic State, ishami ry’Afurika y’i Burengerazuba.

Mu mpera z’Icyumweru gishize( cyarangiye taliki 15, Mutarama, 2023) ibyihebe byashimuse abagore n’abana bibasanze mu Majyaruguru ya Burkina Faso ahitwa Arbinda mu Ntara ya Soum iri mu gice cya Burkina Faso kigize Sahel.

Ku ikubitiro bariya bagizi ba nabi babanje gushimuta abana 12, nyuma batwara abandi 13 babavanye mu midugudu ibiri ituranye.

Radio ya Burkina Faso yitwa Radio Diffusion Television du Burkina (RTP) niyo yatangaje ko ingabo na Polisi bya kiriya gihugu byabohoje bariya bantu.

- Advertisement -

Aya makuru yatangajwe mu gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu  Taliki 20, Mutarama, 2023.

Ubwo bariya bantu bafatwaga bunyago, bikamenyekana, umuryango mpuzamahanga warabyamaganye.

Antonio Guterres uyobora Umuryango w’Abibumbye yasabye ko barekurwa ‘nta yandi mananiza.’

Burkina Faso iri mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika byazahajwe n’ibitero by’iterabwoba.

Islamic State niyo iteye impungenge ku mutekano w’Afurika yose…

Islamic State Yugarije Afurika

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version