Abagore B’I Shyogwe Bashyiriweho Isaha Batarenza Bari Mu Kabari

Mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga haravugwa icyemezo kidasanzwe cyafatiwe abagore batinda mu tubari cy’uko batagomba kurenza saa mbili z’ijoro baragera mu ngo zabo.

Ni ibyemerejwe mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Ruli muri uyu Murenge.

Ubuyobozi bw’uyu Mudugudu buvuga ko hari abagore bamwe na bamwe bakabya kunywa bagatinda mu kabari bakaza gutaha inkoko zibika.

Umukuru w’Umudugudu wa Karama ibi biberamo witwa Uwimana Gema yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko bamwe muri abo bagore bajyana n’abagabo babo mu kabari igihe cyagera umugabo agataha ariko umugore we akumva ari bukomeze kwinywera.

Uwimana avuga ko gutaha ayo masaha byashyiraga abagore mu kaga ko gusambanywa ku ngufu batashye kuko nta bwenge bwo kwihagararaho cyangwa kwirinda guca ahashyira ubuzima bwabo mu kaga baba bafite.

Mudugudu agira ati: “Indaya, amabandi n’abasinzi niho bose biberaga.  Twasanze umuco waratakaye dufata icyemezo cyo kujya tubakura mu tubari saa mbili zijoro bagataha mu ngo zabo”.

Mu buryo avuga ko bubabaje, Uwimana Gema avuga ko hari ubwo basanze abagabo batandatu bari gusimburanwa ku mugore wari wasinze bamusambanya.

Ikindi yabwiye itangazamakuru ni uko icyo cyemezo cyafashwe n’inteko rusange y’abaturage kandi bayikoreye inyandiko mvugo.

Ikindi avuga ni uko kuva uriya mwanzuro watangira gushyirwa mu bikorwa byatumye umutekano ugaruka, akaduruvayo karagabanuka nubwo hakiri bake batarabireka burundu.

Icyo umwe muri abo bagore abivugaho…

Umwe muri abo bagore banywa bigatinda yavuze ko kiriya cyemezo ari ihohoterwa bakorewe.

Ngo hari ubwo baza bagakura umuntu mu kabari kandi atarashira inyota!

Ati: “Iyo Ubuyobozi bw’Umudugudu bugeze mu Kabari bugusohora bugukubita kandi utarasinda.”

Avuga ko inzoga yo mu kabari iryoha kuko itandukanye n’iyo anywera mu rugo ari wenyine.

Asaba ko byibura baca inkoni izamba bakongererwaho iminota 30 yo gucurura.

Icyakora mugenzi we anenga imyitwarire yabo bagenzi be, akavuga ko Umunyarwandakazi akwiye kwiha akabanga.

Anenga cyane bagenzi be biyandarika bagasinda bikabatera kuryama ku gasozi bari kumwe n’abagabo batari ababo.

Abagabo nabo bavuga ko kubona umugore wasinze ari kurwana mu muhanda ari ikinegu kibi.

Kuba abatuye agasanteri ibi biberamo barahawe amashanyarazi ngo nibyo byatije umurindi icyaka cya bamwe mu bagore bagatuye kuko baba bumva isaha iyo ari yo yose bari butahe habona.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version