Bobi Wine Yavuye Mu Bitaro

Robert Kyagulanyi usanzwe ari umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yamaze kuva mu bitaro aho yari yagiye kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kuraswa mu kaguru k’ibumoso.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo amashusho y’iraswa rye yageze kuri X, akamugaragaza ateruwe n’abasore bamusindagiza kuko gukandagiza byari byamunaniye.

Ahagana ku ivi rya ruseke hagaragara nk’aharashwe ariko uwabireba akaba yabona ko bitari bikomeye.

Kuba butari bikomeye bishobora kuba ari byo bitume adatinda mu bitaro.

Amakuru ava muri Uganda aremeza ko ubu Kyagulanyi yamaze gusubira iwe, akaba ameze neza.

Amashusho y’uburyo yavanywe mu bitaro ari kuri X aramwerekana asohoka mu modoka atwajwe imbago yo kwicumba yambaye umwambaro wera ugenewe abarwayi bari kwa muganga.

Bivugwa ko yarasiwe i Bulindo ahitwa Kira aho yari yagiye kubonana n’umwe mu banyamategeko b’ishyaka ayoboye witwa Musisi George.

Bobi Wine ayobora ishyaka National Unity Platform rirusha andi mashyaka atavuga rumwe na Leta umubare munini w’Abadepite mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda.

Afite imyaka  42 y’amavuko.

Iby’iraswa rye nta rwego rwa Leta ya Uganda ruragira icyo rubivugaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version