Umwami W’u Bubiligi Arasura Congo Kinshasa: Umubano W’Ibihugu Byombi Ni Hasi Hejuru

Kuva Lumumba yicwa azizwa guharanira ko u Bubiligi buva muri Congo igasigara ari igihugu kigenga kugeza n’ubu( mu mwaka wa 2022) ubutegetsi bw’i Kinshasa n’ubw’i Brussels ntibujya bumara kabiri butagiranye ibibazo.

Urugero rugaragara ni uko mbere y’uko Joseph Kabila ava ku butegetsi bugafatwa na Felix Tshisekedi, Repubulika ya Demukarasi ya Congo yari ifitanye ibibazo n’u Bubiligi kubera ko butashakaga ko Kabila yongera kuyobora indi manda.

Umwuka mubi hagati y’ibi bihugu waje kuvamo ko abari bahagarariye u Bubiligi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bagabanyijwe ndetse umubano wabwo na kiriya gihugu burawuhagarika.

Ubutegetsi bwa Kabila nabwo bwasubije ubw’u Bubiligi binyuze mu guhagarika imikorere y’inzu yitwaga Maison Schengen ndetse butegeka ko ingendo z’indege z’ikigo cy’u Bubiligi kitwa Brussels Airlines zihabanuka.

- Advertisement -

U Bubiligi buracyafata Repubulika ya Demukarasi nk’umwana mu rugo

Umwaka wa 2019 wazanye indi sura muri Politiki ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ubwo Joseph Kabila yatsindwaga amatora y’Umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi akaba ari we wegukana ubutegetsi( nabwo bigatungura benshi), haje icyizere ko umubano w’u Bubiligi n’iki gihugu bwahoze bukoloniza ugiye kuzanzamuka.

U Bubiligi bwahise bufungura Ambasade yabwo i Kinshasa bwari bumaze igihe gito bufunze, ndetse busubukura  n’imikoranire mu bya gisirikare.

Inkunga mu bya gisirikare no mu iterambere ry’ubukungu yongeye kuva i Brussels igera i Kinshasa ku bwinshi.

U Bubiligi kandi nibwo busa n’ubugira ijambo rya nyuma ku byemezo biba bigomba gufatirwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bifatiwe mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Icyakora u Bubiligi si cyo gihugu cya mbere gitera inkunga Repubulika ya Demukarasi ya Congo!

Igihugu cya mbere kiyifasha ni Leta zunze ubumwe z’Amerika, hagakurikiraho u Bwongereza, u Budage nyuma hakaza u Bubiligi.

Kubera ko ibihugu byombi( u Bubiligi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo) bifitanye umurunga ubihuza ushingiye ku mateka y’ubukoloni, u Bubiligi buhora bwiteguye gufasha Repubulika ya Demukarasi ya Congo kandi mu nzego zitandukanye harimo n’ubufasha mu bya gisirikare.

Muri iki gihe hari amakuru atangazwa n’Ikinyamakuru Afrikarabia avuga ko hari abahanga mu bya gisirikare b’Ababiligi bategerejwe i Kinshasa kugira ngo batoze ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zisumbirijwe n’ibitero by’inyeshyamba za M23 mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Umwami w’Ababiligi ajyanywe yo n’iki?

Umwami Filipo w’u Bubiligi arajya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu rwego rwo gucubya imyumvire ikiri mu ntiti nyinshi zo muri kiriya gihugu y’uko u Bubiligi bubana na kiriya gihugu nk’uko byari bimeze mu gihe cy’ubukoloni.

Mu mwaka wa 2020 umwami Filipo yigeze kuvuga ko igihugu cye kicuza ibyo cyakoreye abaturage ba Congo ubwo cyabakolonizaga.

Icyo gihe u Bubiligi bwategekwaga n’umwami Léopold II.

Mu kwicuza ibyo bakoze, Ababiligi bashyizeho Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko yari ishinzwe kwerekana ukuri kw’ibyabaye ubwo u Bubiligi bwakolonizaga Congo.

Abagize iriya Komisiyo kandi bashinzwe kwiga uko u Bubiligi bwari bubanye n’ikitwaga  l’État Indépendant du Congo (1885-1908) ndetse n’uko u Bubiligi bwitwaye ubwo bwakolonizaga u Rwanda n’u Burundi mu kitwaga Congo-Ruanda-Urundi.

Muri icyo gihe,  Bubiligi bwiyemeje kuzasubiza Repubulika ya Demukarasi ya Congo ibihangano by’ubugeni byerekana amateka yayo, bukaba bwariyemeje kuzayisubiza ibihangano by’ubugeni bigera ku 40,000.

Iryinyo rya Patrice Lumumba naryo ngo rizasubizwa i Kinshasa.

Hari n’indi turufu u Bubiligi buri gushaka gukina yo kwereka abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo ko bushaka ko umubano wongera kuba mwiza.

Icyakora, ibi ntibishishaje cyane abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuko muri iki gihe bahanze amaso uko ikibazo cy’umutekano mucye uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu cyacyemuka.

U Bubiligi kandi burashaka kugumana ijambo mu gihugu rukumbi bufata nk’aho ari Intara yabwo.

Muri iki gihe ibihugu byinshi by’u Burayi byatakaje ijambo byahoranye muri Afurika.

U Burusiya, Turikiya n’u Bushinwa nibyo byahashinze ikirenge kandi gihamye.

Uretse umutekano muke muri Kivu, abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo bugarijwe n’ubukene.

78% byabo ntibarya byibura $2 ku munsi.

Umusaruro mbumbe w’iki gihugu kiri mu bifite umutungo kamere mwinshi kurusha ibindi ku isi ubarirwa mu musaruro mbumbe uri hasi kurusha henshi ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version