Aba Maman B’Abapolisikazi Barashimirwa Ubutwari Bwabo Mu Kazi

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bushima uruhare rw’abapolisikazi b’abagore mu kubungabunga umutekano haba mu Rwanda n’ahandi boherejwe  mu mahanga.

Ni ubutumwa bwacishijwe kuri Twitter aho Polisi yanditse iti: “ Umunsi mwiza ku ba Mama bakora muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’ababyeyi babyaye abakobwa nabo bagahitamo gukora akazi ka gipolisi. Muri ab’agaciro kanini.”

Ubutumwa Polisi yahaye ababyeyi b’abagore bayikorera n’ababibarutse bwatambutse kuri iki Cyumweru tariki 09, Gicurasi, uyu ukaba ari umunsi ngarukamwaka abatuye Isi bazirikana akamaro k’ababyeyi b’abagore haba mu kurera abo bibarutse no ku iterambere ry’abatuye Isi muri rusange.

N’ubwo akazi ko gucunga umutekano gasaba imbaraga z’umubiri n’iz’ubwonko, abapolisikazi b’ababyeyi bagakorana ubwitange kandi inshingano zabo nk’aba maman ntizibangamire iz’akazi ka gipolisi.

- Advertisement -

Muri Polisi y’u Rwanda abapolisikazi bafite inshingano nyinshi kandi kubera akazi bakora byatumye bahabwa amapeti makuru.

Perezida Paul Kagame aherutse kugira Madamu Jeanne Chantal Ujeneza  Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari (DIGP/AF).

Siwe wenyine ufite umwanya ukomeye mu babyeyi b’abagore bari muri Polisi y’u Rwanda kuko hari na Assistant Commissioner of Police(ACP) Rose Muhisoni akaba ari Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi rishinzwe imikoranire n’abaturage ushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye( Gender).

DIGP Jeanne Chantal Ujeneza

Hari kandi Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, akaba ari umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

ACP Ruyenzi kandi yigeze kuyobora abapolisi mu butumwa butandukanye batumwemo hanze y’u Rwanda nka Haïti n’ahandi.

ACP Teddy Ruyenzi

Undi mubyeyi wahoze akora muri rumwe mu nzego nkuru za Polisi y’u Rwanda ni ACP Lynder Nkuranga ubu akaba ari umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza ryo hanze y’u Rwanda mu kigo gishinzwe umutekano n’ubutasi, National Intelligence and Security Services( NISS).

CIP Marie Goretti Umutesi ( ari mu kiruhuko cy’izabukuru) niwe mugore wabaye Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali

Ku ruhande mpuzamahanga abapolisi b’abagore bakora neza…

Muri Werurwe, 2021 hari inyandiko yasohowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe amahoro ku isi yavugaga ko abagore bagize  uruhare mu kugarura amahoro ku isi muri 2018 bari hagati ya 15% na 25%.

Kubera akamaro bagira mu gutuma abaturage bagira umutima uri hamwe, Umuryango w’Abibumbye usaba za Leta kongera umubare w’abo ariko nanone zikagira uruhare rugaragara mu mibereho yabo ndetse n’iy’abo basize imuhira.

Intego y’Umuryango w’Abibumbye ni uko muri 2028 abagore bari mu bikorwa byawo byo kugarura amahoro ku isi bazaba barenze ijanisha ryariho muri 2018 kandi bakagaragara mu gisirikare no muri Polisi.

Uko bimeze kose ariko, imibare iriyongera kuko muri 1993 bari 1%, mu gihe mu mwaka wa 2020 bari 4.8%

Amafoto:

Lynder Nkuranga
Ateruye ibibondo
Kwibyara bitera ababyeyi ineza
Ari kumwe na Nyina wamwibarutse.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version