Abagororwa B’Abanyarwanda Basaba Imbabazi Abo Bahemukiye Bakiyunga

Mu rwego rwo gutanga ubutabera binyuze mu bwiyunge no kubaka amahoro, Guverinoma y’u Rwanda yatangije uburyo bwo gusaba imbabazi bikozwe n’uwahemutse bityo uwahemukiwe akamubabarira, bakiyunga kandi bigakumira ubucucike mu magereza.

Abayobotse ubu buryo bavuga ko kwemera icyaha ukagisabira imbabazi byabatumye bagabanyirizwa  uburebure bw’igifungo kandi bituma umutima uruhuka.

Umwe muri abo witwa Uwitwa Uwera Claudine warekuwe yabwiye bagenzi bacu ba RBA ati: “Nari kuzamara imyaka itatu ariko ubu bangiriye impuhwe maze amazi 10 kandi ngiye gusubira mu rugo. Rero ndashishikariza bagenzi banjye kugira ubwumvikane.”

Si abaregwa bavuga akamaro k’ubwumvikane bonyine, ahubwo n’abunganira abandi mu mategeko barabushima.

- Advertisement -

Bavuga ko ubwumvikane butuma abakiliya babo bemera icyaha ntibatinde mu manza.

Icyakora bo basanga hari imbogamizi zikiri muri ubu buryo bwo gutanga ubutabera.

Zirimo iz’uko ubwumvikane budakoreshwa ku byaha byose kandi ntibiragera mu gihugu hose k’uburyo aho waba uri hose waburana muri ubu buryo.

Icyakora umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison avuga ko buriya buryo bukiri mu igeragezwa.

Kubera iyo mpamvu, asanga mu gihe kiri imbere izo mbogamizi zizavaho binyuze mu kunoza imigendekere ya buriya buryo ndetse n’ubuso bw’aho bukuroshwa.

Akamaro k’ubu buryo karaye kagaragaye kubera ko abagororwa bagera kuri 71 baburaniraga mu nkiko baraye barekuwe binyuze muri ubwo buryo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version