Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatangaje ko rwarekuye abagororwa 4791 barimo abagore 10 bahamijwe icyaha cyo gukuramo inda baheruka guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame, n’abandi 4781 barekuwe by’agateganyo.
Ni nyuma y’ibyemezo byafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021, muri Village Urugwiro.
RCS yanditse kuri Twitter iti ” Kuri uyu wa 04/08/2021, Abagore 10 bahamijwe n’inkiko icyaha cyo gukuramo inda bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ndetse n’abandi bagororwa 4781 bafunguwe by’agateganyo n’Iteka rya Minisitiri batangiye gusubizwa mu miryango yabo.”
Kuri uyu wa Gatatu nibwo hasohotse Iteka rya Perezida ritanga imbabazi ku bagore 10 bahamijwe icyaha cyo kwikuramo inda, bakagenda bakatirwa ibihano bitandukanye biri hagati y’igifungo cy’umwaka umwe n’imyaka itatu.
Harimo batatu bo mu Karere ka Musanze, babiri bo muri Nyamagabe, batatu bo muri Muhanga, umwe wo muri Ngoma, umwe wo muri Nyarugenge.
Ni nayo gazeti yasohotsemo Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abakatiwe 4781, bari bafungiwe muri gereza za Bugesera, Gicumbi, Huye, Muhanga, Musanze, Ngoma, Nyagatare, Nyamagabe, Nyanza, Nyarugenge, Rubavu, Rusizi na Rwamagana.
Mu barekuwe harimo Umushinwa Zhou Fudong wari ufingiwe mu Rwanda, mu 2019 wakatiwe gufungwa imyaka itanu azira gutanga indonke.
Muri rusange abarekuwe by’agateganyo bahamijwe ibyaha byiganjemo ubuhemu, gukubita no gukomeretsa harimo n’aho byateye urupfu, kwiba, gusenya inyubako utari nyirayo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukora inyandiko mpimbano.
Ibyo byaha kandi birimo kunywa no gufatanwa ibiyobyabwenge no gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano.
Ni ibyaha byatumye bariya bantu bakatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 yakatiwe uwahamijwe gukubita no gukomeretsa byateye urupfu n’imyaka ibiri yakatiwe abahamijwe icyaha cyo kwiba.
Abarekuwe bategetswe kwiyereka Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho baba no kubimenyesha inzego z’ubuyobozi mu gihe cy’iminsi 15, no kwitaba Umushinjacyaha inshuro imwe mu kwezi ku munsi yagennye.
Bategetwe gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze uruhushya igihe cyose bashatse kujya mu mahanga.
Biteganywa ko nk’uwahawe imbabazi ashobora kuzamburwa bitewe n’imwe mu mpamvu zirimo igihe yaba akatiwe kubera ikindi cyaha cyangwa atubahirije kimwe mu byategetswe.
Ku warekuwe by’agateganyo na we ashobora kongera gufungwa igihe akatiwe kubera ikindi cyaha cyangwa atitwaye neza ku buryo bugaragara.
Uwambuwe ifungurwa ry’agateganyo cyangwa imbabazi afungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje igihe yarekurwaga.
Hisunzwe ayahe amategeko ?
Ingingo ya 227 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryo mu mwaka wa 2019, iteganya ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi ku muntu wakatiwe n’urukiko, abisabwe cyangwa abyibwirije, amaze kugisha inama Urukiko rw’Ikirenga.
Imbabazi zitanzwe na Perezida wa Repubulika zivanaho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yahawe cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye.
Gusaba imbabazi bikorwa mu nyandiko uwakatiwe igihano cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko yandikira Perezida wa Repubulika.
Inyuzwa ku buyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa iyo usaba imbabazi afunze, bikamenyeshwa Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.
Usaba imbabazi agaragaza impamvu ashingiraho azisaba.
Ingingo ya 232 yo iteganya ko uwakatiwe igihano kimwe cyangwa byinshi by’igifungo ashobora gufungurwa by’agateganyo kubera impamvu zitandukanye.
Zirimo igihe yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi kandi agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi, cyangwa arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’umuganga wemewe na Leta.
Ashobora kubisaba kandi igihe yakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu cyayo, cyangwa iyo yakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu byayo.
Iyo yakatiwe igifungo cya burundu ntashobora gufungurwa by’agateganyo atarangije imyaka 20 y’igifungo.
Ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe risabwa Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze, binyujijwe ku Muyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.