Abahagaritse Jenoside Yakorewe Abatutsi Batumye Ntabapfira Gushira

Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda uhagarariye imiryango y’abahoze ari abakozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali witwa Assia Kagitare avuga ko Inkotanyi zahagaritse Jenoside zakoze neza kuko zatumye imvugo y’uko ntabapfira gushira iba impamo.

Yabivugiye mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bakoreraga iriya Perefegitura waraye ubereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.

Nyuma yo gushyira yo indabo, abafite ababo bahoze bakorera iriya Perefegitura n’abakozi b’Umujyi wa Kigali bakomereje ahari hateguriwe kuvugirwa amagambo ajyanye na kiriya gikorwa.

Kagitare Assia yashimye ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibuka abari abakozi b’iriya Perefegitura.

Yibukije abari aho ko ntawe utashimira abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi  kuko byatumye’ ntabapfira gushira.’

Ku rundi ruhande, Kagitare yanenze abari abayobozi icyo gihe bashishikarije abaturage kwicana.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa mu ijambo yagejeje ku bitabiriye gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 by’umwihariko abahoze ari abayobozi n’abakozi b’icyahoze ari Perefegitura ya Kigali Ngari n’amakomini yari ayigize.

Pudence Rubingisa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

Komini Kanombe, Komini Nyarugenge na Komini Kacyiru nizo zari zigeze Perefegitura y’Umujyi wa Kigali.

Rubingisa yavuze ko kwibuka abasore, inkumi, abagabo n’abagore bakoreraga iriya Perefegitura bazize Jenoside ari ingenzi kuko n’abo bari abantu bazima, bafite intego nziza mu buzima.

Ati: “ Babuze ubuzima bwabo by’amanzaganya, bagenda bakiri bato, ntidukwiye kubibagirwa na rimwe.”

Umujyi wa Kigali ubu wateye imbere cyane.

Kugeza ubu Abatutsi bazize Jenoside bahoze bakora mu Biro by’ iriya Perefegitura bamenyekanye kugeza ubu ni abantu 47.

Barimo abapolisi, ba Noteri, abagoronome, abashoferi, abashinzwe imibereho myiza, burugumesitiri n’abandi.

Jenoside yabaye Perefegitura y’Umujyi wa Kigali iyoborwa na Col Tharcisse Renzaho.

Tharcisse Renzaho:

Col Tharcisse Renzaho.

Tharcisse Renzaho yavutse taliki 17, Nyakanga, 1944 avukira i Gasetsa mu cyahoze ari Komini Kigaraga muri Perefegitura ya  Kibungo, ubu ni mu Karere ka Ngomamu Ntara y’I Burasirazuba.

Yavutse u Rwanda  rutarabona ubwigenge.

Yabaye umwe  mu basirikare bakomeye mu Rwanda rwo hambere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yirize ndetse ageza ku rwego rwo hejuru mu bya gisirikare.

Amashuri ye yayigiye mu Budage, mu Bufaransa no mu Bubiligi.

Arangije amasomo ye, yaje mu Rwanda ahabwa ipeti rya Colonel

Icyakora mu mwaka wa 1990, yahisemo no kuba Umunyapolitiki ajya mu ishyaka ryari ku butegetsi, ryategekwaga na Juvénal Habyarimana.

Mu kuzamuka kwe mu ntera, Col Renzaho Tharcisse yaje kuyobora Perefegitura y’Umujyi wa Kigali, ajya muri Komite yiswe iy’ubwirinzi, Comittée de Defense Civile.

Urubyiruko rwa MRND rwitwaga Interahamwe, urwa CDR rukitwa Impuzamugambi

Ubushinjacyaha bw’icyahoze ari Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, International Criminal Tribunal for Rwanda (ICTR),  bwamuhamije ibyaha birimo n’icya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bwamuhamije uruhare yagize mu iyicwa ry’Abatutsi ryabaye hagati y’Itariki 07, Mata kugeza muri Nyakanga, 1994.

Muri byo harimo ibyo gutegeka ko hashyirwaho bariyeri zo gukumira ko Abatutsi bahita, ifatwa ryabo bakicwa n’ibindi birimo kwikiza abamugiraga inama yo kutica abaturage yari ashinzwe kuyobora .

Niwe kandi urukiko rwahamije icyaha cyo gutanga umunyamakuru André Kameya wakoreraga ikinyamakuru Rwanda Rushya.

Nyuma y’uko ubutegetsi bwakoraga Jenoside butsinzwe, Renzaho yahungiye mu cyahoze ari Zaïre ariko aza gufatwa muri Nzeri, 2002 ajya kuburanishwa mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda mu Ugushyingo, 2002.

Yaraburanishijwe aza gukutirwa gufungwa burundu mu mwaka wa 2009.

Col Tharcisse Renzaho mu rukiko

Yarajuriye ariko urukiko rukomeza kwemeza ko akomeza gufungwa burundu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version