Abahanga Mu By’Imisoro Bishimira Uburyo Bunoze Bwo Kubikora Bwashyizweho Na Leta

Ubwo harangizwaga Inama ya 15 yahuje Abakora mu By’Imisoro n’abakora mu Ihuriro ry’abanyamwuga mu ibaruramari, abayitabiriye bishimiye uko bahuguwe ariko basaba ko hakomeza imikoranire yo kongera ubumenyi muri uru rwego, amategeko n’ikoranabuhanga bijyana nabyo.

Bavuze ko ejo hazaza h’imitangirwe y’imisoro hazsterwa n’ubushishozi bwonkumenya neza ibyo bakora, akamaro kabyo, amategeko abigenga n’ibindi byose bijyana nabyo

Icyakora yasobanuwe neza Paul Frobisher Mugambwa, Umuyobozi w’Imisoro n’Igenamigambi rya Politiki y’Imisoro mu kigo PwC Rwanda yasabye abitabiriye iyo nama kongera gutekereza “k’ukubahiriza amategeko” n’icyo bisobanuye muri iki gihe no mu gihe kizaza kandi kizagendana n’ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko kugabanya amakosa mu kumenyekanisha umusoro, bidasobanura gusa kwirinda ibihano, ahubwo ari uburyo bwo kugirirwa icyizere n’ubuyobozi kandi bigafasha mu kuzamura ubucuruzi runaka akora.

Mugambwa yerekanye ko imitangire myiza y’imisoro itangirira ku kwirinda gushaka guca iz’ubusamo no kumenyekanisha imisoro y’ibice ahubwo bigakorwa mu mucyo, mu nyandiko irambuye ikurikije ibiteganywa n’amategeko.

Abitabiriye basuzumiye hamwe ibice by’ingenzi bikunze gushyira ubucuruzi mu byago, birimo kudakosora amakosa ku nyandiko z’imisoro, gufata ibyemezo byubakiye ku bushishozi ku igabanuka ry’imisoro (deductions), ubushobozi bw’ishoramari (capital allowances), impungenge z’uko amafaranga ya sosiyete ari make n’ibindi.

Ibiganiro byagaragaje akamaro ko kwandika neza inyandiko imenyekanisha umusoro no gufata ibyemezo byubakiye ku makuru kugira ngo hirindwe inyerezwa ry’umusoro w’igihugu.

Charles Tumusiime, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imisoro n’Ubugenzuzi mu Kigo GarnetPartners we yasobanuriye abitabiriye ayo mategeko ishingiro ry’Imisoro ku nyungu rusange.

Yasobanuye uburyo bwo kumenya no kubona inyungu igihugu gikura mu misoro, atanga inama z’uburyo bwo gukomeza kubahiriza amategeko no kunoza inyandiko zimenyesha imisoro.

Ubwo Inama yarangiraga, abitabiriye bavuze ko ibyo bize bitabaye amasigara-kicaro, bibuka ko gusora imisoro itari gikorwa cyo kubahiriza amategeko gusa, ahubwo ari ingenzi mu bucuruzi no kubaka mu buryo burambye

Batanze ibitekerezo by’uko byagenda ngo birusheho gukorwa neza.

Bashishikarijwe guteza imbere imicungire y’imisoro, kugirirwa icyizere mu bucuruzi no kubaka igihugu mu buryo bwizewe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version