Abahanzi B’i Burundi Bababazwa N’Uko Umuziki Nyarwanda Uri Kubatwara Isoko

Ibitaramo abahanzi b’Abanyarwanda bamaze iminsi bakorera mu Burundi byatumye hari hamwe mu bahanzi bo muri kiriya gihugu batangira kubyinubira.

Bavuga ko umuziki w’u Rwanda watwaye Abarundi benshi k’uburyo umuziki wabo utagikunzwe haba ku maradiyo no mu bitaramo.

Mu itangazamakuru rikora imyidagaduro ryo mu Burundi hagarukwa kenshi kuri iyi ngingo.

Abahanzi b’Abarundi bavuga ko bibabaje kuba bo batajya batumirwa mu Rwanda ariko ugasanga abahanzi b’Abanyarwanda ari bo bahora yo hafi buri mpera z’Icyumweru.

- Advertisement -

No mu tubari tw’i Burundi naho usanga bacuranga indirimbo z’i Kigali.

Abategura umuziki muri kiriya gihugu bakunda gutumira abahanzi n’aba DJs b’i Kigali kugira ngo baze gususurutsa abanya Bujumbura na Gitega.

Ibi bigendana n’uko abahanzi b’Abanyarwanda bahakura amafaranga menshi bahemberwa akazi baba bakoze ibi bikabaho mu gihe abahanzi b’Abarundi isari iba ibageze ahabi!

Mu mpera z’Icyumweru gishize, ni ukuvuga Taliki 30, Ukuboza, 2022 abahanzi bo mu Burundi bakoze igitaramo cyasanga n’icyamagana iriya migirire.

Bisa n’aho bagira ngo bereke Abarundi n’Abanyarwanda ko nabo[abahanzi b’i Burundi] bakunzwe.

Ibintu bijya gufata indi sura, byatangiye ubwo abahanzi b’Abanyarwanda batumirwaga i Burundi ku bwinshi kugira ngo bahakorere ibitaramo birangiza umwaka wa 2022.

Ku ikubitiro habanje Mike Kayihura waharirimbiye taliki 28, Ukuboza, 2022, bidateye kabiri hataramira Israel Mbonyi, ubwo hari taliki 30, Ukuboza, 2022 na taliki ya 01, Mutarama, 2023.

Kuri uwo munsi kandi abasore babiri b’Abanyarwanda Davis D na Juno Kizigenza basusurukije abari kuri Zion Beach.

DJ Brianne nawe yagezeyo abavangira umuziki.

Uko bimeze kose, umuziki mwiza ukurura abantu.

Niba abahanzi b’Abanyarwanda bakunzwe muri iki gihe, ni uko bakora neza.

Mu myaka yashize higeze kubaho igihe umuziki w’i Burundi nawo wari ukunzwe mu Rwanda.

Kidumu yarabicaga bigacika mu myaka ya 1999 kuzamura…

Indirimbo zo muri Uganda na Tanzania nazo zari zikunzwe cyane n’abanya Kigali barimo biyubaka bivana mu ngaruka z’intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze igihe gito ihagaritswe.

Ntibyatinze ariko, abahanzi b’Abanyarwanda batangirana umuriri ukomeye.

Barimo The Ben, Meddy, Thugh Gangz, Kigali Boyz, Miss Jojo, Odda Paccy, Riderman, n’abandi.

Ni nako n’amatsinda aririmbira Imana yazamukaga mu bwinshi no mu nganzo.

Ingero ni Rehoboth.

Mu myaka nk’ine ishize, mu Rwanda hadutse urubyiruko rukora umuziki uri ku rwego rwo hejuru.

Ni umuziki urimo amagambo akurura urubyiruko kandi ufite injyana zibyinitse.

Ibi nibyo byatwaye imitima y’Abarundi benshi.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version