Minisitiri Dr Musafiri Ildephonse ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi avuga ko ingo 80% z’Abanyarwanda zihagije ku biribwa kandi ngo Abanyarwanda banywa Litiro 78 z’amata ku mwaka.
Ni imibare y’impuzandengo nk’uko uyu muyobozi abyemeza.
Yabibwiye abitabiriye Inama y’igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19.
Dr. Musafiri avuga ko mu mwaka wa 2017, ingo zihazaga mu biribwa zari 28% gusa.
Yongeyeho ko buri Munyarwanda anywa litiro 78 z’amata ku mwaka.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi asaba abahinzi kwita ku musauro bakawuhunika kugira ngo ejo batazabura icyo kurya.
Icyakora Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifite ingamba z’igihe kirekire zo gukemura izo mbogamizi.
Muri izo ngamba harimo gufasha urugo rw’Umunyarwanda kweza bihagije akihaza mu biribwa binyuze mu guhinga ubutaka bwegeranyijwe, kuhira, gukoresha inyongeramusaruro, kwigisha abahinzi guhinga neza no kongera ubwiza bw’imbuto.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Dr. Télésphore Ndabamenye nawe yemera ko hari aho Abanyarwanda bataragera bihaza mu biribwa.
Indi ngingo ivugwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu gushaka icyatuma Abanyarwanda bose mu ngo zabo bihaza mu biribwa ni ugukoresha umwimerere w’ibyo basanganywe nk’ifumbire y’imborera ituruka mu bintu bisanzwe bikoreshwa.
Mu Rwanda abahinzi bakoresha ifumbire y’imborera barenga 70% mu bahinzi banini, mu gihe abagera kuri 30% bayikoresha ari abahinzi bato.
Uko bimeze kose igihe cyose Abanyarwanda batarihaza mu biribwa, iterambere ryabo rizadindira kuko, nk’uko umugani wabo ubivuga, ikirima ni ikiri mu nda.