Davis D Na Kevin Kade Bafunzwe Bakekwaho Gusambanya Umwana

Abahanzi Davis D na Kevin Kade bakunzwe muri iyi minsi batawe muri yombi, bakurikiranyweho ibyaha byo gusambanya umwana n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

Icyishaka David wamamaye nka Davis D yafashwe ku wa 21 Mata naho Ngabo Richard wamenyekanye nka Kevin Kade afatwa ku wa 24 Mata 2021.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yabwiye Taarifa ko abo bahanzi babiri bafashwe mu gihe iperereza ku byaha bakekwaho rikomeje.

Ati “Ni ibikiri mu iperereza, bakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana, bakaba banakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana. Ni umukobwa w’imyaka 17.”

- Advertisement -

Dr Murangira yavuze ko nk’abahanzi bakwiye kuba batanga ubutumwa bwo kwirinda ibyaha, aho kuba nabo babyijandikamo.

Ati “Umuhanzi u Rwanda rukeneye ni utanga urugero rwiza, mu kurwanya ibyaha, umuhanzi rero ugaragara muri ibi byaha by’ubusambanyi, byo gusambanya abana, ntabwo ari we muhanzi dutegereje muri uru Rwanda. Yagombye kuba intangarugero.”

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo.

Itegeko rihana icyaha cyo gusambanya umwana riteganya ko iyo umuntu agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version