Abaherutse Gutorwa Muri Njyanama Bahise Bajyanwa Gutyaza Ubwenge

Abayobozi 500 baherutse gutorerwa kujya mu Nama Njyanama mu Turere twose n’Umujyi wa Kigali ubu bari i Rwamagana mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri mu Murenge wa Gishari gutyaza ubwenge.

Ni amahugurwa abaye nyuma y’igihe gito batorewe ziriya nshingano nshya basimbuye bagenzi babo bari basanzwe muri kariya kazi.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari Commissioner of Police( CP) Robert Niyonshuti niwe wabahaye ikaze.

CP Robert Niyonshuti, Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari

Bose bari bambaye impuzankano ya Polisi y’u Rwanda, bicaye mu cyumba bakurikiye inama bahawe na Polisi ndetse na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Hon Jean Marie Vianney Gatabazi.

- Advertisement -

Ubwo yagiraga icyo atangaza nyuma y’uko za Njyanama na Nyobozi zose zabonaga abazijyamo, Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi bashya kuzirinda amatiku ahubwo bagakorera hamwe.

Yabibukije ko inshingano yabo ya mbere ari ugusenyera umugozi umwe hagamijwe iterambere ry’umuturage.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi atangiza ariya mahugurwa

Byitezwe ko rimwe mu masomo bariya bayobozi bazahahwa harimo no kumenya uko bakorana hagati yabo ndetse bakongererwa n’ubumenyi basangwa mu burere mboneragihugu.

Ibi ni ngombwa kuko hari bamwe bagiye muri ziriya nshingano zitoroshye ku nshuro ya mbere.

Hari bamwe mu bayobozi bayoboye mbere y’aba, bagiye bagaragarwaho imyitwarire idahwitse irimo guhohotera abaturage, gukurikiranwaho ruswa, kunyereza ibigenewe abatishoboye n’ibindi.

Ni kenshi Perezida Paul Kagame yacyashye abayobozi haba mu nama yabaga yagiranye n’abaturage yabasanze mu mirenge ndetse no mu Nama nkuru y’Umushyikirano, akababwira ko nta wundi bakorera uretse umuturage.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version