Ubwisanzure Mu Itangazamakuru Buri Kuri 93.7%-Ubushakashatsi Bwa RGB

Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere RGB rwatangaje ko mu bushakashatsi bwarwo rwasanze ubunyamwuga bw’abakora itangazamakuru buri kuri 62.4%. Ikindi ngo ni uko ryisanzuye ku gipimo cya 93.7%.

Iki kikaba ari nacyo gipimo cy’iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda haba mu bunyamwuga no mu bwisanzure.

Bisa n’aho kuba itangazamakuru rikennye ari byo bituma rigira ubunyamwuga bucye.

Ku rundi ruhande ariko RGB ivuga ko kubahiriza amategeko agenga itangazamakuru bikorwa ku kigero cya 91.0%.

- Kwmamaza -

Ubu bushakashatsi bwa RGB bukorwa buri mwaka biswe Rwanda Media Barometer.

Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere kivuga ko kibukora hagamijwe kumenya ibipimo by’uko itangazamakuru rihagaze mu Rwanda.

Ubw’uyu mwaka bugaragaza ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buri ku gipimo cya 93,7% na ho ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bukaba 86,4%.

Haraburaho 6.3% ngo itangazamakuru ryo mu Rwanda ryisanzure 100%

Hari bamwe mu banyamakuru bahise babwira Taarifa igipimo cy’ubwisanzure kingana na 93.7% kitaba mu Rwanda kuko ngo uretse no mu Rwanda no mu bihugu nka Finland ntiwabuhasanga.

Ikindi ngo ni uko no kugera ku isoko y’amakuru ari ikibazo.

Hari inkuru Taarifa yakoze mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 yerekanaga ko hari ibigo bidaha abanyamakuru amakuru.

Icyo gihe abanyamakuru baganiriye na Taarifa banenze abakora mu bigo bya Leta bashinzwe kubivugira no kubitangaho amakuru (Public Relations Officers) ko batabaha amakuru bashaka, ayo babahaye aza atinze cyangwa akaza atuzuye.

Mu Rwanda ‘Itegeko rigena uburyo amakuru asabwa, uko atangwa n’uburenganzira bwo kuyahabwa’ rivuga ko ibigo bya Leta bifite inshingano zo gutanga amakuru afitiye abaturage akamaro igihe cyose atabujijwe n’Itegeko.

Iri tegeko ryasohotse mu Igazeti ya Leta Nomero 10, yo ku itariki 11, Werurwe, 2013.

Hari abashima ko inzego z’umutekano zitanga amakuru kurusha iza Politiki muri rusange

Ingingo ya 9 y’iri tegeko igena uko amakuru atangwa ivuga ko amakuru asabwa n’umuntu ku giti cyangwa itsinda ry’abantu  mu rurimi urwo arirwo rwose mu ndimi zemewe n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda hakoreshejwe imvugo, inyandiko, telefoni, ikoranabuhanga cyangwa ubundi buryo bw’itumanaho hatabangamiwe ibiteganywa n’iri tegeko.

Ingingo ya 11 ivuga ko iyo urwego rwasabwe amakuru rusanze rutari buyatange ruba rugomba ‘gusobanura impamvu’ mu buryo bushingiye ku mategeko.

Ingingo yaryo ya 17 ivuga ko Urwego rw’Umuvunyi ari rwo rugenzura ko iri tegeko rishyirwa mu bikorwa ku nyungu z’abaturage.

Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda harimo na RBA icyo gihe babwiye Taarifa ko kubona amakuru agenwa n’itegeko twavuze haruguru bigoye.

Bavuga ko ibigo bya Leta bibasiragiza, bikabasaba kwandika za email bagategereza ko zizasubizwa zimwe zigasubizwa izindi amaso agahera mu kirere.

Ibindi binyamakuru byaduhaye amakuru kuri iriya tariki ya 18, Mutarama, 2021,  ni Kigali Today, UMUSEKE.RW, UMURYANGO.RW n’abandi bigenga.

Abanyamakuru bavuganye na Taarifa nyuma yo kumva iriya mibare ya RGB bavuze ko batumva ishingiro ry’iriya mibare.

Ikindi banenga abashinzwe gutanga amakuru ni uko hari bamwe muri bo bihunza inshingano zo kuvugira ibigo ahubwo bakarangira abanyamakuru Twitter ngo abe ari yo ibaha amakuru.

Mu nkuru twakoze muri Mutarama, 2021 hari ibigo byanenzwe kudaha amakuru abanyamakuru birimo na RSSB, Minisanté, Banki Nkuru y’u Rwanda, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, RDB n’ibindi.

Ku rundi ruhande ariko bashimye Polisi na RIB ko bigerageza gutanga amakuru uko bishoboka kose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version