Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abahinga Ikawa Bagiye Kwegerezwa Ifumbire Kuri Nkunganire
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Abahinga Ikawa Bagiye Kwegerezwa Ifumbire Kuri Nkunganire

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 July 2025 9:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hashingiwe ku bikubiye mu masezerano yaraye asinywe hagati y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, Ikigo gifasha abahinzi kitwa One Acre-Fund Tubura n’Ihuriro ry’abahinga ikawa, CEPAR, abahinzi b’iki gihingwa ngengabukungu bagoye kwegerezwa ifumbire yacyo bazishyura ariko bunganiwe.

Ifumbire yabo izatangira kubageraho mu mezi abiri ni ukuvuga muri Nzeri, 2025, kandi bagasabwa kuzategura neza imirima bagatera ikawa ku gihe cyagenwe.

Ifumbire bazahabwa muri icyo gihembwe cy’ihinga cya 2026A ni iyo mu bwoko bwa NPK226-12+3S, ikazabageraho binyuze mu kigo One Acre Fund-Tubura.

Ikindi cyatangarijwe mu muhango wo gusinya ariya masezerano ni uko muri iyo fumbire hazaba hariho na Nkunganire, igiciro cy’ikilo cyayo kikazaba ari Frw 1,592.

Umuhinzi uzahabwa iyo fumbire azishyura Frw 796 ku kilo ni ukuvuga 50%, indi 50% isigaye yishyurwe na NAEB na CEPAR nka Nkunganire.

Hagati aho nta fumbire y’ubuntu bazahabwa, ahubwo bazishyura umusanzu wabo wavuzwe haruguru, ubu bakaba basabwa gutangira kwitegura, bakazakorana n’abakangurambaga b’ikigo One Acre- Fund Tubura bakorera hafi yabo.

Umuyobozi wa NAEB witwa Claude Bizimana yavuze ko ibikubiye muri ayo masezerano, ari bimwe mu bigize ingamba za Leta zo guteza imbere ubuhinzi muri rusange n’ubw’ibyoherezwa hanze by’umwihariko.

Ati: “Ubu buryo buhuriweho bugaragaza gahunda irambye y’u Rwanda yo guteza imbere urwego rw’ubuhinzi bw’ikawa binyuze mu gufasha abahinzi kubona ifumbire nziza, mu buryo bwiza kandi ku gihe ariko nabo babigizemo uruhare”.

Asanga, kugira ngo ikigambiriwe kizagerweho, ari ngombwa ko umuhinzi urebwa n’iyo gahunda abigira ibye, akabishyiramo ubushake bufatika kugira ngo bizamugirire akamaro.

Ku ruhande rw’ikigo One Acre Fund Tubura, Umuyobozi mukuru wacyo witwa Belinda Bwiza avuga ko gusinya amasezerano hagati y’inzego zihuriye ku iterambere ry’umuhinzi by’umwihariko w’ikawa, ari urugero rw’ibifatika, bishoboka.

Ati: “Aya masezerano yasinywe hagati ya NAEB, CEPAR na One Acre Fund-Tubura ni urugero rw’ibifatika bishoboka iyo Leta n’abafatanyabikorwa mu iterambere bahuje imbaraga. Binyuze mu ihuzabikorwa, ubukangurambaga n’igenamigambi rishingiye ku bahinzi, ubu bufatanye buzaba umusingi w’iterambere ry’ubuhinzi bw’ikawa y’u Rwanda n’iterambere ry’abahinzi muri rusange”.

Ikigo NAEB mu mezi ashize cyatangije ubukangurambaga bwo gusazura ikawa.

Ahenshi mu Rwanda hari ibiti by’ikawa bimaze imyaka irenga 20 kandi muri icyo gihe biba bishaje bitagitanga umusaruro ufatika.

Ubwo ayo masezerano yasinywaga.

Muri Nyakanga, 2022, uwari Umuyobozi mukuru ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iyohereza mu Mahanga ry’Ibikomoka ku buhinzi (NAEB), Sandrine Urujeni yavuze ko 24% by’ibiti bya kawa biri mu Rwanda hose byari bikeneye gusazurwa.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kudakorera ikawa bigabanya umusaruro wayo ku kigero cya 30%.

Mu mwaka wa 2024 ubwo hatangazwaga ko hari ibiti miliyoni 30 by’ikawa bigiye gusimbuzwa hirya no hino mu Rwanda, RAB yavuze ko bizakorwa mu rwego rwo kungera umusaruro w’iki gihingwa ngengabukungu.

Mu kuvugurura ibyo biti rero niho hazaziramo gutera ibishya bizakenera ifumbire irimo n’iyavuzwe haruguru.

Ifumbire NPK226-12+3S ikorerwa mu Bushinwa, ikaba igenewe ibihingwa byo mu bwoko bw’imboga, indabo n’ibinyamisogwe.

Iyo yivanga n’ubutaka, ibikora gahoro gahoro kandi igizwe ahanini n’ibinyabutabire bita Nitrogen, Potassium, Phosphate na Surfur.

Ibarura riheruka ry’ikawa yahingwaga mu Rwanda mu mwaka wa 2015, ryagaragaje ko abahinzi bayo mu gihugu hose, icyo gihe bari  36,000

Muri iki gihe hari gukorwa irindi barura rizagaragaza umubare wabo bose uko uteye.

TAGGED:AbahinzifeaturedIfumbireIkawaIkiguziNAEBNkunganire
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Lionel Sentore Waririmbye ‘Uwangabiye’ Ari Hafi Kumurika Alubumu
Next Article Muhanga: Umuntu Yapfiriye Mu Kirombe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?