Abahinzi Bagiye Guhabwa Amafaranga Yo Kongera Umusaruro

Ubufaransa bubinyujije mu kigo cyabwo gishinzwe iterambere mpuzamahanga, Agence Francaise de Devéloppément, ADF, bugiye guha abahinzi inguzanyo ya Miliyoni $10 yo kubafasha kubona imbuto y’indobanure, ifumbire n’ubumenyi nkenerwa kugira ngo bazamure umusaruro.

Ayo mafaranga agenewe abahinzi bato basanzwe bafashwa n’Umuryango One Acre Fund-Tubura.

AFD kandi izakorana n’Ikigo Proparco kiyoborwa na Françoise Lombard mu guha abahinzi iyo nguzanyo.

Uyu muyobozi yari ari kumwe na mugenzi we uyobora One Acre Fund (ku Isi), Eric Pohlman.

- Advertisement -

Ku wa Gatatu taliki 15, Gicurasi, 2024, nibwo amasezerano y’uburyo ayo mafaranga azakoreshwa n’uko azunguka yashyizweho umukono.

Biteganyijwe ko azafasha abahinzi bo mu Rwanda bagera kuri Miliyoni ebyiri kubona imbuto, ifumbire n’ubumenyi byabafasha kongera umusaruro.

One Acre Fund-Tubura isanzwe iha abahinzi bato ingemwe z’ibiti zo kurengera ibidukikije no kabaguriza imbuto z’ibihingwa, ifumbire, ubwishingizi n’ibindi byabafasha kuvugurura imibereho binyuze mu kongera umusaruro.

Proparco na One Acre Fund-Tubura bavuga ko bataguriza umuhinzi amafaranga azishyura hiyongereyeho inyungu ahubwo bamuha inyongeramusaruro cyangwa ibindi bikoresho by’ibanze yakenera.

Bemeza ko batazahenda umuhinzi ngo bamushyirireho ibiciro bihabanye n’ibyo Leta iteganya.

Françoise Lombard uyobora Proparco avuga ko gutanga inguzanyo mu buryo bw’ibindi bintu bitari amafaranga, aho umuhinzi azajya yishyura gahoro gahoro, ari gahunda yizewe ko impande zombi(umuhinzi na Proparco) bazabyungukiramo.

Eric Pohlman uyobora One Acre Fund avuga ko bazi neza ibibazo abahinzi bahura nabyo cyane cyane mu gihe cy’ibiza.

Kubera iyo mpamvu,  bazafasha abahinzi guhinga imbuto zihanganira imihindagurikire y’ikirere, bagahugurirwa kumenya uko ubuhinzi bwa kinyamwuga bukorwa kandi bakabikora bafite ubwishingizi.

Ubwo ayo masezerano yasinywaga, hari Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré.

Yavuze ko ayo mafaranga ari ayo Perezida w’igihugu cye yemeye ko kizaha ibihugu by’Afurika bya Afurika mu mwaka wa 2022.

Bizakorwa binyuze muri gahunda yiswe Food & Agriculture Resilience Mission (FARM) muri 2022.

Yatangirijwe mu Bufaransa mu Nama yahuje Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi(EU), Ibihugu birindwi bikize ku Isi(G7) n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Ikigo Proparco cy’Abafaransa cyiyemeje gutanga miliyoni € ziri hagati ya 100 na 150 buri mwaka, akazafasha abahinzi bo muri Afurika kuzamura umusaruro wabo binyuze mu gutera imbuto irobanuye, kurwanya isuri no gukora ibindi bigamije kongera umusaruro.

Ayo mafaranga azacishwa muri One Acre Fund akazahabwa Kenya, u Rwanda, Ethiopia, u Burundi, Malawi, Nigeria, Tanzania, Uganda na Zambia.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version