Abahoze Ari Abayobozi Mu Umwalimu SACCO Barafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha bwataye muri yombi Bwana Joseph Mugire wahoze ari umuyobozi muri Koperative Umwalimu SACCO na Liliane Nyirarukundo nawe wakoraga muri iriya Koperative ibakurikiranyeho inyandiko mpimbano.

Ubutumwa RIB yacishije kuri Twitter bugira buti: “ RIB yafunze Mugire Joseph, uwahoze ari umuyobozi muri koperative “UMWALIMU SACCO” na Nyirarukundo Liliane, umukozi muri iyi koperative, bose bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano, gutonesha no kunyereza umutungo.”

Uru rwego ruvuga abafashwe bafungiye kuri Station yarwo iri ku Kacyiru mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe idosiye.

Kugira ngo bafatwe byavuye kubyo RIB yabonye nyuma y’igenzura ku mikoreshereze y’umutungo w’iyi Koperative n’iperereza ry’ibanze.

- Advertisement -

Imibare y’ingenzi kuri Umwalimu SACCO

Umwalimu SACCO ni ikigo gifitiye abarimu akamaro kuko nta n’umwe muri bo uhembwa amafaranga ye adacishijwe yo.

Ibi bituma babona uburyo bwo kuba bakwaka inguzanyo.

Imibare iri ku rubuga rw’Umwalimu SACCO yerekana ko abarimu 886.735  kugira ngo bakore imishinga 12 000.

Iyi Koperative ifite ibiro 30 hirya no hino mu Rwanda.

Muri iki gihe kandi abantu 72. 334 bafitemo accounts/comptes.

Share This Article
1 Comment
  • Muraho neza? ubungubu murazi neza ko nta mwarimu wemerewe kwinjira mu kazi adafite konti muri umwalimu sacco
    ikibazo gihari rero,ni uko hari amashami amwe n’amwe abyitwaza ko nta handi twajya maze bakadufata uko biboneye.urugero ishami rya GICUMBI.Hari uwasabyeyo credit y’inyongera ku yo yari asanganwe noneho mamubwirako icyangombwa cy’ubutaka ntacyo bafife kandi ariyo ngwate yari asanzwe yarabahaye none ubu bamwimye inguzanyo ngo nabahe indi ngwate kandi n’iya mbere ntayo bari kumugaragariza.Twe twifuzako mwadukorera ubuvugizi kuko aho CORONA iziye yabaye urwitwa muri U-SACCO.I BURERA ho kugirango umuntu abone inguzanyo ntibyoroshye kuko bo hari n’ubwo basura ingwate ntibemereko bayisuye kandi twaratanze amafaranga y’urugendo rw’usura ingwate nonese ubwo urumva bakitwifuriza iterambere nk’uko byatangiye? Ikindi ni uko mwadukorera ubuvugizi kuko service i BURERA ntayo kuko tujya kuri MWALIMU SACCO badusaba amabaruwa adushira mu kazi tukayabura twajya ku ubishinzwe akadusiragiza. ntabwo byoshye!Muzansubize si ngombwako muragaza amazina yanjye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version