Abakuru Bamenye Ko Umurage Basigira Abato Ari Ukubigisha Amateka Nyayo-Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame asaba abantu bakuru kumenya ko umurage mwiza bagomba gusigira abato ari ukubigisha amateka y’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Jeannette Kagame mu butumwa yacishije kuri Twitter avuga ko muri iki gihe Abanyarwanda bose bagomba kunga ubumwe, bakirinda ivangura iryo ariryo ryose.

Yanditse ati: “ Muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, ndibutsa abakuru ko umurage dukwiriye gusigira abadukomokaho ari ukubigisha amateka y’ukuri y’u Rwanda. Dukomeze twubake igihugu kizira ivangura iryo ariryo ryose kandi gukomeza kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo kuko tuzi ingaruka zayo.”

Madamu Jeannette Kagame yarangije gutanga ubutumwa bwe, asaba Abanyarwanda kwibuka ariko biyubaka.

Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi mukuru wa Unity Club
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version