Dr. William Samoei Ruto uyobora Kenya akayobora n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba yaganirije abantu batanu baherutse gushyirwaho ngo bazabe abahuza mu bibazo biri hagati ya M23 na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse n’ibiri hagati y’u Rwanda na DRC.
Abo ni Olusegun Obasanjo, Uhuru Kenyatta, Sahle-Work Zewde na Catherine Samba Panza na Kgalema Motlanthe gusa uyu wa nyuma we ntiyayitabiriye kubera impamvu zitatangajwe.
Nta makuru arambuye ku byo baganiriyeho yatangajwe ariko birashoboka ko Ruto yabahaye incamake y’uko ibibazo bihagaze muri iki gihe n’amateka yabyo mu buryo buvunaguye ariko burasa ku ntego.
Ibiganiro bya Luanda byahuzaga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gukemura amakimbirane bifitanye, ibya Nairobi byo bigahuza Abanye-Congo bafitanye amakimbirane.
Muri bo harimo na M23 igizwe n’abaturage b’iki gihugu bashinja Leta yabo kubaheza mu mibereho y’igihugu cyabo.
Mu minsi ishize, hari ubuhuza bwatangijwe na Qatar ihuza Abakuru b’ibihugu byombi ari bo Perezia Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Guverinoma ya Qatar yagaragaje ko ishyigikiye imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC.