Ubwinshi bw’Abanyarwanda bahitanwa n’inkuba buri hejuru ku buryo Leta y’u Rwanda igomba kureba icyo ikora ikagabanya ibishyira abaturage mu byago byo gukubitwa nazo.
Nk’ubu mu kwezi kwa Gatatu konyine(Werurwe), abantu 16 bo hirya no hino mu gihugu bahitanywe nayo, bituma ziba ikiza kamere cyahitanye Abanyarwanda benshi kurusha ibindi.
Byakomojweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Mata 2025, ubwo Minisitiri wa MINEMA, Maj Gen (Rtd) Murasira Albert ubwo yagezaga kuri Sena ikiganiro cyibanze ku buryo bwateguwe bwo gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza bishobora kwaduka mu itumba ryatangiranye na Mata uyu mwaka.
Murasira yabwiye Sena ati: “Inkuba ni zo zimaze kwica abantu benshi kugeza ubungubu…”
Nyuma y’inkuba hakurikiraho abahitanwa no kugwirwa n’ibirombe bagiye gucukura mu buryo butemewe, ku mwanya wa gatatu Murasira avuga ko hataho imyuzure.
Abajijwe niba nta cyakorwa ngo abaturage barindwe gukubitwa n’inkuba Murasira yasubije ko ari ikintu kigoye cyane.
Icyakora avuga ko hari igikorwa ngo ibyago biganisha ku biza bikumirwe.
Ati: “Biragoye kugenzura inkuba kubera imiterere yayo kuko akenshi abakubitwa nayo ari abatakurikije amabwiriza yo kuyirinda. Ariko iyo inzu ifite umurindankuba, ntibakubita keretse abakoresha ibyuma bikoresha amashanyarazi”.
Minisitiri Murasira avuga ko nubwo ari uko ibintu bimeze kubirebana n’inkuba, ku rundi ruhande, Leta yashyize imirindankuba ku nyubako nyinshi zo mu Karere ka Rutsiro, kakaba aka mbere kibasirwa n’inkuba hagakurikiraho Akarere ka Karongi.
Gusa imbogamizi abona ko zikibangamiye kurinda abaturage inkuba ni igiciro cyo hejuru cy’umurindankuba.
Mu rwego rwo kugabanya ibyago byagera ku bantu benshi bitewe n’iki kiza, Murasira avuga ko Leta itegeka abubaka inzu ngari zo kwakiriramo abantu benshi kuzishyiramo imirindankuba.
Nabo basabwa kandi kujya ‘bagenzura niba iyo mirindankuba ikora koko’ kuko hari ubwo imara igihe yarapfuye, bibwira ko ari mizima, gusa ikibazo kikaba kumenya uko wagenzura niba umurindankuba ukora nta nkuba yakubise!
Hagati aho u Rwanda rurashaka gutangira kujya ruteranyiriza iwarwo ibyuma imirindankuba ikozwemo bityo ikiguzi cyayo kikagabanuka.