Abajenerali Babiri Birukanywe Muri RDF

Perezida Kagame yategetse ko Major General Aloys Muganga na Brigadier General Francis Mutiganda birukanwa mu ngabo z’u Rwanda. Birukananywe n’abandi ba Ofisiye 14.

Bikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe na Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda.

 Mu birukanywe harimo abandi basirikare 116 ndetse n’aho abandi 112 amasezerano yabo y’akazi muri RDF araseswa.

Brig Gen Francis Mutiganda yigeze kuba umuyobozi w’agateganyo ushinzwe iperereza ryo hanze ryo mu ngabo z’u Rwanda n’aho Maj Gen Aloys Muganga yayoboye by’agateganyo ishami rya RDF ry’inkeragutabara.

- Advertisement -

Muganga yari asimbuye Fred Ibingira.

Brig Francis Mutiganda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version