Ikaramu Hitler Yandikishaga Yaguzwe $6,700

Ni muri cyamunara yari igamije kugurirwamo ibikoresho by’ umunyagitugu Adolf Hitler yakoreshaga igihe kirekire ubwo yategekaga Ubudage n’Uburayi by’Abanazi.

Si ikaramu ye Hitler izagurishwa muri iyi cyamunara kuko hari n’indi mitungo ye.

Cyamunara yabereye ahitwa Belfast.

Ikaramu ya Hitler yari ikozwe mu butare( silver, cuivre).

- Advertisement -

Mbere y’uko igurwa kuri kiriya giciro,  byavugwaga ahubwo ko ifite agaciro ka $62,000 ni ukuvuga £50,000.

Iriya karamu Hitler yayihawe n’umugore we witwaga Eva Braun ku munsi we w’amavuko ubwo yari agize imyaka 52.

Eva Anna Paula Hitler yari asanzwe ari gafotozi w’umwuga.

Eva Braun na Hitler. Ntitwashoboye kumenya italiki iyi foto yafatiwe.

Ikimenyetso cy’abanazi Hitler yambaraga cyagurishijwe ku £170 ni ukuvuga $210.

Iyi cyamunara yari yabanje kwamaganwa kubera ko hari ababonaga ko ari uburyo bwo guha umwanya abashyigikiye ibitekerezo by’Abanazi.

Bavugaga ko gukora iriya cyamura ari uguha Abanazi isura y’uko ari ibyamamare, ko n’ubwo bakoze amahano ibikoresho byabo ari iby’ibyamamare, bikwiye guhabwa agaciro.

Umwe mu babyamaganye ni umuyobozi w’ishyirahamwe ry’Abayahudi bo mu Bwongereza witwa Marie Van Der Zyl.

Yabwiye ikinyamakuru kitwa Jewish Chronicle ko biriya ari ibikorwa bidahwitse, bitiyubashye kandi bihungabanya abantu.

Abateguye iriya cyamunara, bo bavuga ko babikoze kugira ngo abantu basanzwe bazashobore kubona bimwe mu bikoresho by’ibanze Adolf Hilter yakoreshaga umunsi ku wundi.

Bivugwa ko yakundaga guhisha byinshi mu byo yari atunze, akabikora mu rwego rwo kwirinda ko abanzi be babona aho bahera bamugirira nabi.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyabwenge bo mu idini rya Kiyahudi bita rabbis( yitwa Rabbi Menachem Margolin) avuga ko kugurisha ibikoresho nka biriya ku bantu bose ngo ni uko bafite amafaranga, ari ugutanga amahirwe ku basanzwe banga Abayahudi.

Rabbi Menachem Margolin

Avuga ko kuba ntawamenya icyo ababiguze bazabikoresha, ubwabyo biteje impungenge.

Mu mwaka wa 2022 isaha Hitler yahoze yambara yaguzwe muri cyamunara miliyoni $1.1.

Iyo saha yatangiye kuyambara mu mwaka wa 1933.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version