Abajenerali Bakuru Ba Uganda Bavanywe Mu Nama Nkuru ya Gisirikare

Amatora aherutse guhuza abasirikare bakuru ba Uganda yo gutora abagize Inama Nkuru ya Gisirikare yatoye abasirikare bakuru bagomba guhagarira ingabo Mu Nteko. Muri bo harimo Gen Muhoozi, Gen Elwelu n’abandi. Abatatowe kandi biyamamaje barimo Gen Elly Tumwine, Gen Katumba Wamala, Gen Felix Kulayige, Gen Ivan Koreta, Gen Pecos Kutesa,  Col Francis Takirwa, Lt Col Byekwaso…

Gen Felix Kulayige

Abandi basirikare bakuru batowe ni  Lt Gen Wilson Mbadi, Lt Gen Peter Elwelu na Lt Gen James Mugira.

Abatowe bose hamwe ni barindwi mu bandi 17 bari biyamamaje.

Minisitiri w’umutekano General Elly Tumwine yashakaga gutorerwa manda ya Gatandatu ariko byanze.

- Advertisement -

Abajenerali batowe harimo na Gen Peter Elwelu usanzwe ahagarariye Ingabo zirwanira ku butaka.

Perezida Museveni yageze ahabereye amatora ari muri Kajugujugu ya gisirikare.

Amatora yebereye mu kigo cya gisirikare kiri ahitwa Bombo ageza ijambo ku basirikare bari aho.

‘The Independent’ yanditse ko Perezida Museveni yarangije ijambo ahita yurira indege kuko atemerewe kwitabira ariya matora.

James Mugira ni umwe mu basirikare bakuru  bashyizwe muri iriya nama ariko utazwi cyane mu Karere Uganda iherereyemo.

N’ubwo ari uko bimeze ariko amaze igihe mu ngabo za Uganda ubu akaba ari afite ipeti rya Lieutenant General.

Mugina yigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’ubutasi bwa gisirikare rwitwa Chieftaincy of Military Intelligence ndetse aza no kuyobora umutwe w’ingabo zikoresha ibitwaro biremereye iri i Masaka.

James Mugira
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version