Nta Shyari Ryiza Ribaho Ahubwo Habaho Ishyaka – Tom Close

Umuhanzi Tom Close yateje impaka hagati  y’abantu banyuranye kuri Twitter bamwe bamubwira ko batabyumva kimwe nawe.

Yagize ati “Ishyari niwo muzi ushibukaho ibibi byinshi biba mu mutima w’umuntu. Kunyurwa n’ibyo ufite si ibya buri wese ariko wowe wabiharanira kuko ari ingenzi.”

Nta wigeze amenya impamvu yabyo gusa benshi mu bamukurikirana babigize ikiganiro mpaka buri umwe akabyandika uko abyumva.

Uwitwa Sangwa Jean De Dieu yamusubije nkaho we atabyumva kimwe nawe agira ati “Kunyurwa cyangwa kwiyakira mu buzima ubayemo simbyemera na gato! Kuko ntiwatera intambwe nimwe mu buzima, utera intambwe mu buzima muri domaine zitandukanye ni uko aba atanyuzwe! Abantu bakwiye kutanyurwa ariko nanone bakirinda gukubita hirya hino bahemuka.”

- Advertisement -

Tom Close yahise amusubiza amubwira ko igitera abantu kutanyurwa kenshi ari uko abantu bagenda urugendo rudafite icyerekezo hanyuma ibyo bagezeho ntibumve ko bigize intambwe y’urugendo rurerure rw’ubuzima barimo.

Ati “Intambwe yose uteye mu rugendo rukuganisha ku ntego yawe, kunyurwa nayo ntibyatuma udakomeza kugenda.”
Undi yahise amusubiza amubwira ko nta muntu yakwifuriza iyo myumvire.

Yongeyeho ko “ufite ishyari ribi, ahoho uranahemuka, ibi biragatsindwa! Ariko turi ku isi, Umuntu ntakwiye kunyurwa n’ubuzima arimo! Iyo unyuzwe uguma hamwe ntacyo wageraho.”

Abakurikirana Tom Close bagiye bamwe bamushyigikira bavuga ko ibyo yavuze aribyo gusa n’abandi batabyumvaga kimwe nawe yahise abasubiza.

Ati “Nta shyari ryiza ribaho ahubwo habaho ishyaka. Kunyurwa ntibivuze kwigaramira ngo urekere aho gukora. Igihe cyose wakumva ukeneye gutunga iby’abandi cyangwa kuba aho bari, niwo muzi uzashibukaho ishyari.
Kutanyurwa n’ibyo ufite akenshi bikunze kuba intandaro yo kwifuza iby’abandi, nabyo bikaba intandaro y’ishyari. Kunyurwa n’ibyo ufite ntibivuze kureka gushaka ibirenze.”

Nubwo yabonye izindi nshingano zo kuyobora ‘Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC’ ntabwo byatumye ahagarika umuziki kuko aheruka gusohora indirimbo yitwa Iyo nakunze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version