Abakekwaho Jenoside Yakorewe Abatutsi Baba i London ‘Bashobora’ Kugezwa Mu Nkiko Bidatinze

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnston aherutse kuvuga ko nasubira mu gihugu cye, azakorana na Polisi y’igihugu cye kugira ngo abakekwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu gihugu cye bazafatwe.

Abo barimo Dr Vincent Bajinya, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Célestin Mutabaruka.

Impapuro zo kubafata zimaze imyaka 16 zitanzwe ariko ntacyakozwe ngo bagezwe mu butabera bw’ahantu aho ari ho hose.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnston yaraye abwiye The New Times imvugo ivuga ko ‘ubutabera butinze butakaza ireme’ ihuje n’ukuri.

Yagize ati: “ Mperutse gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi ariko nabonye ko umuntu wese urusuye atabura kubona ko ibyakorewe mu Rwwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari agahomamunwa. Byatumye numva akababaro k’abayirokotse.”

Nyuma gato y’uko ageze mu Rwanda, Minisitiri w’intebe Boris Johnston yasuye urwibutso  rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Rushyinguwemo imibiri 250,000 y’Abatutsi bari batuye muri Komini zahoze zigize Umujyi wa Kigali.

Abajijwe niba ibyo yabonye byazamutera gushyira imbaraga mu gutuma abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu gihugu cye boherezwa mu Rwanda, Boris Johnston yavuze ko yabikomojeho ubwo yaganiraga na Perezida Kagame.

Ati: “ Kuri uyu wa Kane nabivuganyeho na Perezida Kagame, mubwira ko n’ubwo ari ikibazo kireba Polisi y’Umujyi wa London, ariko nzakorana nayo kugira ngo ndebe ko hari icyakorwa.”

Umunyamakuru yamwibukije ko ari inshingano z’u Bwongereza ndetse n’isi yose muri rusange kuzirikana ko Jenoside ari icyaha gikorerwa inyoko muntu, undi amusubiza ko yemeranya nawe cyane kandi ko iyo ari yo ngingo izatuma akorana na Polisi y’igihugu cye kuri kiriya kibazo.

Johnston ati: “ Niba hari cyo twakora ngo abakekwaho kiriya cyaha bagezwe mu butabera, nta kabuza tuzagikora.”

Minisitiri w’intebe Boris Johnston ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Ntawamenya niba iyi atari imvugo ya Politiki yo gushimisha amatwi y’abumva cyangwa abasoma ibyo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yabwiye Abanyarwanda!

Icyakora mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi basura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yarusuraga, yavuze ko ibyo yabonye bikwiye kubera isomo abatuye isi bakirinda ko hazagira ibindi  bibiba urwango mu bantu byongera kubaho.

Mu Bwongereza Komiseri mukuru wa Polisi y’i London witwa Dame Cressida Rose Dick aherutse kwegura.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yavuze ko mu minsi iri imbere hari undi ushobora gushyirwaho ngo ayiyobore ariko ntiyatangaje igihe ibyo bizabera.

Metropolitan Police Commissioner Dame Cressida Dick

Cressida Dick ntabwo yari abanye neza na Meya w’Umurwa London.

Sadiq Khan Meya w’Umujyi wa London
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version