Gisupusupu Yacurangiye Umuduri Abitabiriye CHOGM

Nyuma yo gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umwana ariko akaza ufungurwa, umuhanzi François Nsengiyumva wamamaye nka Gisupusupu yaraye agaragaye mu gitaramo cyo kuruhura mu mutwe abitabiriye CHOGM cyabereye  ahantu habiri mu Mujyi wa Kigali.

Aho hantu habiri ni i Rugende n’ahitwa Tapis Rouge muri Nyarugenge.

Muri uku kwezi( Kamena) 2021 nibwo Gisupusupu iby’uko yahohoteye uriya mwana byamenyekanye.

- Advertisement -

Yaje gushakishwa kuko yari yaratorotse ariko aza gufatirwa mu Karere mu Karere ka Kayonza, aturutse i Gatsibo baturanye.

Yaje kugezwa mu butabera ariko aza kurekurwa ubu ari mu buzima busanzwe.

Yaraye agaragaye mu bitaramo byo gususurutsa abitabiriye CHOGM ari kumwe n’abandi bahanze bagenzi be ariko badacuranga umuduri.

Gisupusupu afite imyaka 43 y’amavuko.

Umuduri ni iki?

Umucuranzi w’umuduri wo hambere

Umuduli ni igicuma batubora uruhande rumwe kugira ngo ijwi rituruka k’umukwege baba bacishije hasi kugira ngo umucuranzi nawukubitaho agakoni gato kabugenewe, uzamure ijwi naryo rice muri wa mwenge w’igicuma ryirangire.

Uwo mukwege uba uziritse ku gito kigonze nk’umuheto kugira ngo urege neza bityo uze gushobora kuzamura ijwi.

Umuduri ni igicurangisho kihariwe n’Abanyarwanda n’Abarundi.

Akenshi umukwege wo ku muduri uba ufite hagati ya sentimetero 125 na sentimetero 135.

Mbere y’uko abacuzi bagira igitekerezo cyo gukora umukwege usanzwe ngo abe ari wo uha umuduri amajwi, abacuranzi bakoreshaga umuti w’inka cyangwa uruhu rwayo bakannnye neza k’uburyo uba ureze bihagije ugatanga amajwi yifuzwa.

Wa mugozi cyangwa umukwege, ku gice cyegera uruhembe rw’igiti kigonze nk’umuheto, haba haziritse undi mukwege utuma umukwege muremure( umwe w’ibanze twavuze haruguru) utanga amajwi agabuwe mu byiciro bibiri binini.

Umuduri ni kimwe mu bicurangisho by’umuziki gakondo w’Abanyarwanda n’Abarundi

Kimwe ni igitanga amajwi yo yasi cyangwa yo hagati n’igice cy’amajwi yo hejuru.

Hari abanditsi bamwe bavuga ko umuduri ari igikoresho cy’umuziki cyatangiye gukoreshwa n’Abatwa ndetse n’Abahutu.

Ndetse ngo ni igikoresho cy’umuziki cyadutse mu Rwanda no mu Burundi  mu ntangiriro z’Ikinyejana cya 20 Nyuma ya Yezu Kristu.

Ngo icyo gihe umuduri waje usanga ibindi bikoresho by’umuziki gakondo witwaga ikembe.

Icyakora ngo cyatangijwe n’Abanyarwanda kandi cyacurangwaga mu birori abaturage bari kubyina ikinimba  cyabyinwaga mu birori byo kurata intwari ku rugamba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version