Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 August 2025 4:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Intabaza abacururiza mu isoko rya Kimironko bagejeje kuri Polisi mu minsi yashize niyo yatumye mu minsi ibiri ifata abantu ikekaho ubujura muri iri soko.

Polisi yafashe abo bantu 29 hagati y’itariki 19 na 20, Kanama, 2025, ikavuga ko abo bantu bibaga abakiliya baje guhaha, babaka imizigo ngo babatwaze bagahita bayitwara, abandi bakiba abakorera mu nkengero z’isoko rya Kimironko.

CIP Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko kugira ngo bakurikiranwe kandi gushakisha abandi nabyo ngo birakomeje.

Polisi ishimira abaturage bagaragaje iki kibazo n’abagize uruhare mu ifatwa ry’abo bantu, ikibutsa abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abakora ibyo bikorwa by’ubujura.

Haba mu isoko cyangwa muri gare havugwa abantu bajya bashikuza abantu amasakoshi cyangwa ibintu bitwaje bakabijyana.

Abo bose Polisi ibaburira ko batazayicika.

Gahonzire ati: ” Abaturage bagirwa inama yo kwirinda guha imizigo abo batazi ngo babatwaze kuko usanga bamwe muri bo ari ibisambo byigira abakarani”.

Polisi ihumuriza abagana cyangwa abakorera mu masoko na gare zitandukanye mu mujyi wa Kigali n’ahandi hose mu gihugu ko umutekano wabo n’ibintu byabo urinzwe.

Gusa basabwa kwirinda guha icyuho abajura kandi bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo abakekwaho ubujura bafatwe.

TAGGED:AbajurafeaturedIsokoKimironkoPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga
Next Article Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?