Abakiliya Ba Airtel Money Bahawe Ubundi Buryo Bwo Kunguka

Ikigo Airtel Money cyatangije gahunda yo gufasha abakiliya kubona ubwasisi bwa 10% igihe cyose baguze amayinite cyangwa se bakoze undi murimo w’amafaranga bakoresheje Airtel Money. Ubu bwasisi babwise Icyacumi.

Buzajya buhita bujya aho umukiliya abika amafaranga ye kuri Airtel Money.

Ni gahunda Airtel Money yatangije kandi igomba guhita itangira gukora guhera taliki 01, Ukuboza, 2023.

Binyuze kuri bwo( ubwasisi); umuntu uzagura ipaki ya murandasi yiswe Combo igura Frw 5,000 azajya ahita abona kuri konti ye ubwasisi bwa Frw 500.

Umuyobozi wa Airtel Money Jean Claude Gaga avuga ko bashyizeho ubu buryo bagamije gufasha abakiliya babo gukomeza kwishimira serivisi bahabwa cyane cyane mu minsi ibanziriza iminsi mikuru irangiza umwaka.

Jean Claude Gaga aganira n’itangazamakuru

Ati: “ Icyacumi twagitangije kugira ngo dushimire abakiliya bacu kandi tubahe uburyo bwo kungukira mu byo dukorana nabo cyane cyane muri iki gihe cyegereje iminsi mikuru irangiza umwaka.”

Avuga ko buriya buryo buzafasha abakiliya ba Airtel muri rusange na Airtel Money by’umwihariko kubona uburyo buboroheye bwo kugura serivisi  badahenzwe.

Umuntu wese uzagura impano yo guha inshuti, akagura ibiribwa cyangwa ibinyobwa cyangwa akoherereza undi amafaranga…byose bigakorwa hifashishijwe Airtel Money azahabwa buriya bwasisi.

Ubuyobozi bwa Airtel Money buvuga ko butazatezuka mu guha abakiliya bayo serivisi nziza kuko ari ab’agaciro.

Umuntu ushaka kwinjira muri sisiteme yo kubona buriya bwasisi akanda *182* 2 nyuma agashyiraho urwego, ubundi sinakubwira!

Abakiliya ba Airtel Money bashyizwe igorora
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version