Abakiliya Ba Canal +Rwanda Bashyizwe Igorora, Abumva Icyongereza Ni Akarusho

Sophie Tchatchoua

Mu rwego rwo gukomeza  guha ibyiza abakiliya ba Canal + Rwanda ubuyobozi bw’iki kigo bwatangaje amashene mashya agiye kwiyongera kuyari asanzwe guhera mu Ukwakira, 2021.

Aya mashene mashya yagaragajwe ku mugaragaro n’umuyobozi mukuru wa Canal+ Sophie TCHATCHOUA watangaje ko ayo mashene arimo CANAL+ PREMIERE, CANAL+ POP ndetse na shene nshya y’abana NATHAN TV ari amashene yashyizweho kugira ngo abafatabuguzi ba Canal+ bakomeze kuryoherwa na porogaramu zitandukanye ku mashene bwite ya Canal+ Rwanda.

Sophie Tchatchoua

Ayo mashene mashya aje asanga Canal+ Cinema nayo yashyizwemo ama filimi menshi mashya azatangira kurebwa muri uku Ukwakira, 2021, hakiyongeraho Canal+ Elles yibanda ku bari n’abategarugori, Canal+ Action ndetse na Canal+ Family.

Sibyo gusa kandi Canal+ Rwanda yashyize igorora abavuga Icyongereza kuko yabazaniye uburyo bubiri bwo guhitamo inyongera ijya ku ifatabuguzi, (abonnement) zabo kugira ngo babashe kuryoherwa n’imipira, amafilime ndetse na novelas mu rurimi rw’Icyongereza.

- Advertisement -

Ubwo buryo ni English basic ifite amashene 8 ikazaba igura amafaraga Frw 8,000 ndetse na English plus ifite amashene 15 igura Frw 20,000.

Canal + Rwanda irifuza ko nta Munyarwanda wabura amashusho yifuza kureba ngo ni uko atari mu rurimi yumva cyangwa ngo arehenze

Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubuyobozi bwa Canal + Rwanda byavuze ko igiciro cyari gisanzwe kishyurwa ku ifatabuguzi  runaka ryo kureba shene runaka kizaguma uko kimeze ariko umuntu ushatse kureba shene z’inyongera zo mu Cyongereza akazajya yishyura ku ruhande.

Sophie Tchatchoua uyobora Canal + Rwanda avuga ko igiciro cyagumye uko cyari gisanzwe ariko ko uzashaka kureba amashusho n’amajwi ari mu mapaki yo mu Cyongereza azishyura andi mafaranga kugira ngo abashe guhabwa izo shene nziza zigezweho.

Ubuyobozi bwa Canal +Rwanda  buvuga ko uzajya ahitamo uburyo bwose kuri English Packs azajya  abwishyura binyuze ku bacuruzi bemewe ba Canal+ Rwanda akazajya ahita abona amashusho ye ako kanya.

Umuyobozi wa Canal + Rwanda aha ikiganiro abanyamakuru

Guhera kuri ifatabuguzi ryiswe Ikaze, Zamuka, Zamuka na Siporo ndetse na Ubuki, umukiliya wese ashobora kongeraho English pack nta kabuza.

Marie Claire Muneza umwe mu bakozi ba Canal + Rwanda aganira n’abanyamakuru
Uyu ni Aimé Abizera / umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Canal + Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version