Ntabwo Bazi Ibyo Bavuga – Kagame Yasubije Abanenga Ubufatanye Bw’u Rwanda Na Arsenal F.C

Perezida Paul Kagame yavuze ko amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal F.C yo mu Bwongereza amaze kwinjiza amafaranga aruta ayashowemo, ku buryo abanenga ubu bufatanye batazi ibyo bavuga.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’itsinda ry’abacuruzi bo muri Zimbabwe, bari mu Rwanda mu nama yo kwiga ku bucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Arsenal F.C byasinyanye amasezerano y’imikoranire y’imyaka itatu muri Gicurasi 2018, bitangazwa ko yongerewe igihe ku wa 14 Gicurasi 2021.

Uretse ayo masezerano, ku wa 4 Ukuboza 2019 u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye na Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa, aho ijambo Visit Rwanda rigaragara ku mwambaro w’iyi kipe mu myitozo ndetse n’uwo yambara mbere y’imikino.

- Kwmamaza -

Perezida Kagame yabajijwe uko afata abakomeje kunenga ariya masezerano, bavuga ko u Rwanda ari igihugu gikennye, kidakwiye guha amafaranga amakipe akize.

Perezida Kagame yagize ati “Ntabwo ntekereza ko bariya bantu bazi ibyo bavuga, kubera ko batekereza ko u Rwanda rwapfuye gutanga amafaranga gutyo gusa, ku buryo bumva ko ari uguha amafaranga abatayakeneye.”

Yavuze ko ibyo babiterwa no kuba bari mu rujijo rw’uko ibintu bihagaze.

Yahise akomoza ku kindi gihe byabaye ubwo ahagana mu 1998 u Rwanda rwubakaga hoteli y’inyenyeri eshanu yabanje gukoreshwa na InterContinental Hotels Group, nyuma iza kwegukanwa na Serena Hotels.

Perezida Kagame yavuze ko mu kubaka ubukerarugendo nka rumwe mu nzego z’ubukungu bw’igihugu, rwagombaga gushora imari mu bikorwaremezo birimo aho abantu barara, kandi hajyanye n’abashyitsi uteganya.

Ati “Ku ikubitiro iriya hoteli yubatswe mu mafaranga ya leta, tuza kwibasirwa n’abantu hirya no hino ngo guverinoma irimo gusesagura amafaranga, irimo kubaka hoteli y’inyenyeri eshanu, kubera iki? Bagatekereza ko turi injiji, turaceceka, turavuga ngo wenda nyuma y’imyaka itanu muzumva ibyo twakoraga.”

Yavuze ko ya hoteli yaje gukora neza cyane, ba rwiyemezamirimo bifuza kuyegukana ndetse leta irayigurisha, yishyura inguzanyo yari yafashwe ngo hoteli yubakwe.

Perezida Kagame yakomeje ati “Ntabwo twayubatse ngo Guverinoma ikore ubucuruzi bwa hoteli, oya. Twabikoze kugira ngo nikora inshingano zayo abikorera bazayifate, bakore ubucuruzi.”

“Ariko mbere na mbere ntabwo Guverinoma yategeka abikorera ngo shyira amafaranga yawe hano, hariya, yashyire mu kubaka hoteli, oya. Abikorera bashyira amafaranga yabo aho bashaka, si aho ubabwiye kuyashyira.”

Yavuze ko iyo leta itegereza gusaba abikorera kubaka hoteli y’inyenyeri eshanu bitari gushoboka, ariko Leta yarabikoze, abikorera babonye ikora neza barayigura.

Perezida Kagame yakomeje ati “Mu bijyanye n’ubukerarugendo, ubufatanye twagiranye na Arsenal F.C bumaze kuzana abantu benshi binjije mu gihugu amafaranga aruta ayo twahaye Arsenal. Ntabwo bisaba kuba umucuruzi ukomeye, ntabwo ndi we ariko mpamya ko aha ho nakoze neza.”

Yavuze ko abantu bagiye babivanga na Politiki, ariko u Rwanda rwishimiye umusaruro wa Arsenal F.C na Paris Saint Germain.

Yakomeje ati “Ubutaha nzabereka imibare, bimeze neza cyane kuri twe, kandi birimo no gukora neza ku bo dufatanyije.”

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ubukerarugendo mu Rwego rw’Iterambere (RDB), Ariella Kageruka, aheruka kuvuga ko basinya ariya masezerano na Arsenal F.C bakoze igenzura bagasanga abantu 71% batazi u Rwanda nk’igihugu cy’ubukerarugendo.

Bivuze ko 29% ari bo gusa bari bazi u Rwanda nk’igihugu cy’ubukerarugendo, ariko uyu munsi bamaze kurenga 51%.

Ntabwo amafaranga yishyuwe Arsenal F.C yatangajwe, ariko igitangazamakuru Sky Sports gikomeye mu by’imikino, kivuga ko ubwo u Rwanda na Arsenal F.C byasinyaga amasezerano mu 2018, rwishyuye miliyoni zisaga £30.

Kugeza ku mpera z’umwaka wa mbere w’ubufatanye, inyungu u Rwanda ruvana mu bukerarugendo yazamutseho 17% igera kuri miliyoni $498 mu 2019, ivuye kuri miliyoni $425 mu 2018. Ba mukerarugendo bishimisha baturuka mu Burayi biyongereyeho 22% naho abava mu Bwongereza biyongeraho 17%.

Ntabwo amasezerano na PSG yo yahise atanga inyu iri hejuru kuko nyuma y’amezi atatu gusa asinywe hahise haza icyorezo cya COVID-19 cyatumye u Rwanda rushyiraho Guma mu rugo.

Icyo cyorezo cyagabanyije umubare w’abasuraga u Rwanda ho 76%, ku buryo inyungu yavuye mu bukerarugendo mu mwaka ushize wa 2020 yabaye miliyoni $121.

Icyizere ni cyose ariko muri ibi bihe kuko ibikorwa byinshi birimo gufungurwa, kimwe n’ingendo mpuzamahanga ari nazo zifasha cyane ubukerarugendo.

Mu minsi ishize mu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi, Arsenal F.C yahagarariwe na Bukayo Saka, yise ingagi izina ‘Kura.

Ni mu gihe Neymar, Mbappé, Marquinhos, Sergio Ramos na Di Maria bakinira Paris Saint Germain, bahaye amazina ingagi eshatu bise Ingeri, Nshongore na Mudasumbwa.

 

Ibyashingiweho U Rwanda Rwongera Amasezerano Na Arsenal F.C

Perezida Kagame mu kiganiro

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version