Abakiliya Ba COGEBANQUE Barahamagarirwa Kuyoboka Airtel Money

Abayobozi ba Cogebanque na Airtel  basinye  amasezerano y’imikoranire azafasha abakiliya ba biriya bigo byombi gikoresha serivisi z’imari zitangwa na buri kigo ku buntu.

Amasezerano y’imikoranire hagati y’ibi bigo yasinywe kuri uyu wa Kane tariki 28, Ukwakira, 2021 ku kicaro cya COGEBANQUE mu Murwa mukuru, Kigali.

Umuyobozi wa COGEBANQUE witwa Guillaume Ngamije Habarugira yavuze ko ari  iby’agaciro gukorana na Airtel, akavuga ko bizafasha abakiliya ba Airtel gukorana neza na Cogebanque binyuze mu gukura amafaranga yabo kuri compte/account yabo muri iriya banki  bakayashyira kuri telefoni.

Ku rundi ruhande, umukiliya wa Cogebanque nawe azashobora gukora muri ubwo buryo kandi amasezerano impande zombi zasinye avuga ko nta kiguzi gitangwa kuri buri gikorwa gikozwe.

- Advertisement -

Kugira ngo ibi bishoboke, byabaye ngombwa ko ibigo byombi bihuza imikoranire, aba agents ba Airtel Money bahuzwa n’aba agents ba COGEBANQUE bagera kuri 600 mu Rwanda hose.

Airtel Rwanda yo ifite ahantu 43 itangira serivisi bita Airtel Service Centers n’utuzu tw’aba agents bayo 1,700 ndetse n’ahantu hihariye itangira serivisi za Mobile Money 71.

Emmanuel Hamez uyobora Airtel Rwanda yafashe ijambo avuga ko gukorana na banki nk’iriya ari ingirakamaro cyane cyane ku bakiliya ba Airtel Rwanda basanganywe compte/ account muri COGEBANQUE.

Yagize ati: “Gahunda ya ‘Ohereza Amafaranga ku buntu’ twayitangije muri Kamena, 2021kandi kugeza ubu ifasha abakiliya bacu kohereza no kwakira amafaranga nta kiguzi. Iki ni ikintu cyazanye ikinyuranyo hagati yacu n’abandi bakora mu rwego rwa serivisi z’itumanaho turi ku isoko rimwe.”

Yasabye abakiliya bose ba COGEBANQUE gutangira gukorana na Airtel Money Wallet kugira ngo babone serivisi zizira amakemwa.

Abahanga mu bukungu bemeza ko guhanahana amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga bifasha ubukungu mu ngeri zitandukanye.

Bemeza ko iyo amafaranga ahererekanyijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bituma inoti zidasaza bityo amafaranga yo kuzicapisha ntakorweho.

Ikindi ni uko bituma abantu batayata. Ni amafaranga aba afite umutekano.

Ifoto rusange y’abitabiriye isinywa ryariya masezerano ku mpande zombi

Umuyobozi wa COGEBANQUE  Guillaume  Ngamije Habarugira yabwiye Taarifa ko ubufatanye batangije na Airtel Rwanda muri rwego rwo guhererekanya serivisi z’imari ari ubw’igihe kirekire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version