Abakiliya Ba MTN Rwanda Bashobora Kohererezanya Amafaranga N’Abakiliya Ba Airtel

Ubuyobozi bw’ibigo bitanga serivisi z’itumanaho ndetse na murandasi ari byo MTN Rwanda na Airtel Rwanda byatangije uburyo bworohereza abakiliya babyo kuhererezanya amafaranga. Ubu buryo bwiswe eKash bwatangijwe n’ikigo RSwitch, kikazakorana na biriya bigo mu gutuma ririya hererekanya rikorwa neza.

Ni ibikorwa byitezweho kuzamura ubucuruzi bw’amafaranga binyuze mu kuyohererezanya no kuyakira ku giciro gito kandi kibereye abakiliya ba buri kigo cy’itumanaho mu birebwa n’aya masezerano.

Hari gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yiswe Rwanda National Digital Payment System( RNDPS) bugamije kuzamura imikorere y’inzego z’ubucuruzi binyuze mu kwishyura cyangwa kwakira amafaaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ubwo hasinywaga imikoranire hagati y’ibi bigo

Iyi gahunda yahuje uburyo bw’ikoranabuhanga MTN Rwanda na Airtel- Rwanda byashyizemo mu rwego rwo guhanahana amafaranga, ibikora igamije gufasha abakiliya ba buri kigo gukorana n’abakiliya b’ikindi bityo haveho imbogamizi zatumaga runaka adaha amafaranga undi kubera ko badafite ifatabuguzi mu kigo kimwe.

- Kwmamaza -

Ni  gahunda yatangijwe n’abayobozi bashinzwe ubucuruzi muri biriya bigo.

Kugira ngo umukiliya wo mu kigo kimwe yoherereze mugenzi we wo mu kindi kigo amafaranga akanda *182*11#  hanyuma amabwiriza agakurikizwa.

Ushobora kandi gukanda *182*1*2# nabwo ugakurikiza amabwiriza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version