Afurika Iri Kwiga Uko Ibibangamiye Umuturage Wayo Byakemuka

Abakuru b’ibihugu by’Afurika bari i Malabo muri Guinée Equatoriale mu Nama y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe iri gusuzuma uko ibibazo bibangamiye abatuye uyu mugabane byakemurwa. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta niwe uhagarariyemo Perezida Kagame.

Ni Inama idasanzwe ya 15 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ikaba aziga no ku bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi.

Ibibazo byahoze bibangamiye iterambere ry’umuturage w’Afurika byaje gukomezwa n’iyaduka rya COVID-19.

- Kwmamaza -

Hari kandi n’ibiza bitandukanye biba hirya no hino mu bihugu bigize Afurika hakabamo n’intambara uretse ko  yo ari ikiza gikurirwa na mwenemuntu.

Uretse intambara imerera nabi abaturage ba Afurika, mu myaka mike ishize, uyu mugabane wadutswemo ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’imitwe ikorera mu bihugu bitandukanye nka Burkina Faso, Mali, Nigeria, Niger, Mozambique, Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’ahandi.

Inama ihuza Abakuru b’ibihugu by’Afurika irasuzuma uko haboneka ibisubizo ‘birambye’ ku bitera ubukene busa n’ubwabaye karande henshi muri Afurika, harebwe n’uko hajya hirindwa imvururu abaturage bateza kubera ‘ibibazo birimo n’imiyoborere mibi.’

Ubumwe Burambye Bw’Afurika Buracyari Kure Nk’Ukwezi

Igitekerezo cyo gushyira Afurika hamwe ikunga ubumwe kandi ikiteza imbere kimaze igihe.

Umwe mu bagitangije ni Nkwame Nkrumah.

Ni igitekerezo cyiza ariko iyo urebye uko ibintu bimeze muri iki gihe usanga ishyirwa mu bikorwa ryacyo rikiri kure nk’ukwezi.

Ibibazo bya Politiki akenshi bituruka ku miyoborere mibi iba mu bihugu byinshi by’Afurika ikaba imwe mu mpamvu igitekerezo cy’ubumwe bw’Afurika kigoye kugerwaho.

Hashize igihe gito mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika bikorwamo ihirikwa ry’ubutegetsi.

Prof Isaie Nzeyimana wigisha Filozofiya muri Kaminuza zo mu Rwanda no hanze yarwo aherutse kubwira Taarifa  ko zimwe mu mpamvu zituma ubuyobozi bwo muri kiriya gice cy’Afurika muri iki gihe kidatekanye ari uko ubuyobozi bw’aho budaha abaturage ibyo bubagomba.

Prof Isaie Nzeyimana

Ibyo birimo umutekano, kugira iterambere rirambye no kumenya kubana n’ibihugu bikomeye ariko bifitiye Afurika ‘akamaro nyako.’

Mu gihe mu Burengerazuba bw’Afurika havugwa ihirikwa ry’ubutegetsi rya hato na hato, muri Afurika y’i Burengerazuba ho hamaze iminsi havugwa ibibazo bya Politiki hagati y’ibihugu aho bimwe bishinja ibindi gutera inkunga imitwe ibirwanya no kubangamira inyungu zabyo.

Uganda n’u Rwanda bimaze igihe bitarebana neza n’ubwo hari intambwe runaka imaze guterwa bigatuma umupaka wa Gatuna ufungurwa.

Mu Majyaruguru y’Afurika naho si shyashya!

Maroc na Algeria ni ibihugu bimaze igihe birebana ay’ingwe bipfa kutumvikana kuri Repubulika ya Sahara Occidéntal.

Mu ihembe ry’Afurika umutekano mucye hagati y’abatuye Ethiopia ni ukuvuga abo muri Tigray n’ubutegetsi bwa Addis Ababa watumye hagwa benshi kandi ikibazo cya Ethiopia cyagize ingaruka ku mibanire ya Ethiopia n’ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ndetse na UN ubwayo.

Ni ngombwa kuzirikana ko n’ibibazo bya Politiki muri Sudani no muri Sudani y’Epfo nabyo bitarashira.

Hejuru y’ibibazo biri hagati y’ibihugu by’Afurika ubwabyo, hiyongeraho n’ibibazo biterwa n’uko ibihugu bikomeye ku isi biri kurwanira kugira ijambo kuri uyu mugabane.

Iyi ntambara y’ububanyi n’amahanga hagati y’Afurika n’ibihugu byateye imbere iterwa n’uko abahanga bamaze kubona ko Afurika ari wo mugabane uzaba ari isoko ryiza mu myaka micye iri imbere.

Ibihugu bikomeye nk’u Bushinwa, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Turikiya, Israel, u Burusiya, u Bufaransa, u Budage, u Buyapani, Koreya y’Epfo, u Buhinde…biri mu bihugu bishaka isoko ryagutse ku Mugabane w’Afurika.

Indi nama ikomeye ku bibazo Afurika iherutse guterana…

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe umaze imyaka 20 ushinzwe, ariko kumva ko uzagira amahoro arambye n’ubumwe budakuka bisa n’ibiri kure nk’ukwezi.

Mu ntangiriro za Gashyantare, 2022 hari Inama y’Abakuru b’ibihugu by’Afurika yabereye Addis Ababa. Icyakora hari bamwe muri bo batayitabiriye.

Umwe mu bayobora ibihugu bikomeye by’Afurika utarayitabiriye ni Cyril Ramaphosa uyobora Afurika y’Epfo.

Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni nawe ntiyayitabiriye nk’uko Reuters yabyanditse.

Uretse ingingo y’ihirikwa ry’ubutegetsi riri kuba mu Burengerazuba bw’Afurika n’ibindi bibazo bikomereye abatuye uyu mugabane bariya bayobozi bizeho, baganiriye  no ku ngingo yo kwemerera cyangwa guhakanira Israel kuba umunyamuryango w’indorerezi w’Afurika yunze ubumwe.

Ibihugu bitashakaga ko Israel iba umunyamuryango ni Nigeria, Algeria, Afurika y’Epfo, Zambia n’ibindi bigize SADC.

Ku rundi ruhande ariko, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Gabon, Morocco na Togo bishyigikiye ko Israel ihabwa uriya mwanya.

Ikibazo cyo kwakira cyangwa kutakira Israel muri uyu muryango ni ikibazo gikomeye k’uburyo Umuvugizi w’Ibiro by’Umunyamabanga mukuru wa AU witwa Ebba Kalondo icyo gihe yirinze kugira icyo agitangarizaho Reuters.

Ndetse n’Umuyobozi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel ushinzwe Afurika witwa Sharon Bar-li ntiyagize icyo abivugaho.

Ubumwe bw’Afurika ni ngombwa.

Ni igitekerezo kiza cyifujwe n’abantu benshi barimo Nkwame Nkrumah, Bob Marley,  Marcus Garvey n’abandi ariko kiracyafite imbogamizi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version