Abitoza umukino w’amagare bibumbiye mu ishuri ryigisha igare rya Adrien Niyonshuti yise The Adrien Niyonshuti Cycling Academy baherutse guhabwa amagare afite ikoranabuhanga ribafasha kwitoza batavuye aho bari kandi bareba uko umutima utera, ingufu bakoresha n’intera bagenze.
Ni uburyo abahanga bita Stages Power Indoor Cycling.
Bwana Adrien Niyonshuti yatubwiye akamaro bibafitiye:
Taarifa: Buriya buryo bwo kwitoreza ku igari mukoresheje technology bubafasha iki?
Niyonshuti:Ubu buryo bwo kwitoreza mu rugo ukoresheje Stages Power indoor cycling ni bwiza cyane ku ruhande rwanjye. Bifasha abakinnyi kureba imbaraga bakandagirana(banyongana), uko umutima utera( zone heartbeat), cadence( inshuro umuntu azamura ikirenge anyonga ku munota), n’ibindi.
Ikindi ni uko ririya koranabuhanga rifasha umukinnyi kumenya umuhanda uwo ariwo wose binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga(software) igashyira umuhanda ushaka mu kirahure gikora nka mudasobwa bityo abashe kubona aho agana, ahimenyereze bityo nawujyamo azabe awuzi.
Niyo waba uba mu mahanga ushobora kwitoza gutwara igare mu muhanda wa Kigali-Musanze kandi utahaba, wazaza muri Tour du Rwanda ukahanyonga nk’uwahitoreje.
Taarifa: Iyo ugereranyije ubu buryo n’uburyo bwari busanzwe usanga hari akahe karusho?
Niyonshuti: Ngereranyije n’uburyo busanzwe harimo itandukaniro. Nawe urabyumva ko udushya twa technology tugezweho nk’utu tutabura kuzana itandukaniro. Ikindi ni uko kubera iki cyorezo cya COVID-19 abantu babashije kugura ibyo byuma mbere yacu bakomeje imyitozo mu rugo. Ikindi urumva birinda abantu impanuka zo mu muhanda zishobora kubamugaza ndetse zikaba zanabahitana.
Taarifa: Ku byerekeye kugorora no kumenyereza umubiri, ubu buryo bufasha iki ababukoresha?
Niyonshuti: Kubukoresha bidufasha guhora umuntu ari muri gahunda y’imikino no kubasha kumenya uko ahagaze igihe agiye mu mikino cyangwa imyitozo ikomeye. Kubera ko ubukoresha aba areba uko umutima we utera ndetse n’imbaraga ukoresha ugereranyije n’urugendo ugomba kwiruka, bituma ajya mu marushanwa uzi uko ahagaze.
Taarifa: Abashaka kubukoresha basabwa iki?
Niyonshuti: Ntabwo mu kigo cyanjye twishyuza kuko ngewe nabizanye kugira ngo tuzamure impano z’abana biyumvamo gukina igare. Dufata imibare yerekana uko bahagaze haba mu buzima bwabo, ni ukuvuga uko umutima utera iyo bari kunyonga, ingufu bakoresha mu gihe runaka no mu ntera runaka baba birutse bityo tukabibereka bikarushaho kubatera akanyabugabo.
Uwo dusanze afite ibibazo runaka tumufasha kubikemura.
Ibi bituma abana biga hano bazamura impano zabo kandi amakipe y’amagare abatoranyije agasanga yaratoranyije abantu batojwe neza, akabaha amasezerano y’akazi.
Taarifa:Ikiguzi kifashe gute?
Niyonshuti: Byose ni ubuntu. Tubikoresha mu rwego rwo kuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda nk’ikigo Adrien Niyonshuti Cycling Academy n’abakinnyi mu ikipe yacu SACA Team.
Taarifa:Kugeza ubu gutwara igare byakugejeje kuki?
Niyonshuti: Byangejeje kuri byinshi harimo guhura n’abatoza babigize umwuga k’uburyo uyu munsi bashobora kumfasha nkabona nk’iri koranabuhanga rigeze mu Rwanda. Iri koranabuhanga naribonye bwa mbere muri USA hari muri 2006. Icyo gihe sinatekereje ko byazagera mu Rwanda. Ariko Imana ishimwe ubu turarifite.
Taarifa: Ni iki wasaba ubuyobozi bwa FERWACY?
Niyonshuti: Ndasaba ishyirahamwe ry’amakipe akora umukino w’igari( Rwanda Cycling Federation) ko abayiyobora bakongera imbaraga mu kwegera abana bakibyiruka bakabakundisha umukino w’igare. Umukino w’igare uzarushaho kuzamuka bitewe n’uko abana bawukundishijwe.
Taarifa: Turabashimiye ikiganiro muduhaye.
Niyonshuti: Nanjye ndabashimiye!
Adrien Niyonshuti ni muntu ki?
Adrien Niyonshuti yavutse tariki 02, Mutarama, 1987. Yatangiye gukina umukino w’igare(nk’uko abawukina bawita) muri 2006 akinira ikipe yitwa Team Dimension kuva icyo gihe kugeza muri 2017.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi abavandimwe be batandatu barishwe.
Nyuma yo kurangiza akazi ko gutwara igare yagiye mu kiruhuko, ashinga ikigo gitoza abana yise Adrien Niyonshuti Cycling Academy.
Akiwukina yatozwaga n’umugabo witwa Jacques Boyer.
Nyuma yo kuva mu mikino Olympic yabereye i London mu Bwongereza muri 2012, nibwo yagize igitekerezo cyo gushinga ikigo kigisha abana gutwara igare, agamije kubaha ayo mahirwe.
Ishuri rye riba mu Karere ka Rwamagana.