Mu gihe u Rwanda ruri mu kwezi ko kwizihiza akamaro k’abakozi n’umurimo, abayobora Sendika y’abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda (REWU) bishimira intambwe imaze guterwa muri byinshi birimo guha amasezerano y’umurimo abakozi no kubateganyiriza muri RSSB.
Umuyobozi w’iyi Sendika Eng. André Mutsindashyaka yabwiye Taarifa Rwanda hari n’abakoresha bahemba agahimbazamusyi (bonus) kuva kuri Frw 2,000 kuzamura ku munsi.
Ikindi ni uko niyo batabonye umusaruro, agahimbazamusyi bahabwa kabafasha kubona ibitunga imiryango yabo.
Ku bufatanye bwa sendika REWU, MIFOTRA, RTB, RMB n’ibigo bikora ubucukuzi, abakozi bahabwa umurimo nyuma yo gukorerwa isuzumabushobozi.
Muri bo, 2,150 bahawe impamyabushobozi yitwa Recognition of Prior Learning Certificate na RTB zihamya ko ari abanyamwuga, kugeza ubu izo mpamyabushobozi zimaze guhabwa abantu 4,850 kuva gahunda ya ‘Workplace learning’ yashyirwaho na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umukino.
Hagati aho, hari ibyo abacuruzi bisaba inzego
Basaba ko ku bakozi bacukura bagahemberwa umusaruro, baba batageze ku mabuye bagatahiraho, abakoresha babo babagenera agahimbazamusyi ku munsi byibuze kuva ku Frw 2,000 kuzamura.
Ibi bizagira uruhare mu kurwanya abacukuzi bishora mu bucukuzi butemewe bitwaza ko ntacyo bahembwa iyo babuze umusaruro.
Sendika REWU isaba ibigo guha abakozi amasezerano y’umurimo yanditse kandi zikanabashyira mu bwishingizi bw’izabukuru n’ubw’impanuka n’ibyago bikomoka ku kazi.
Basaba kandi ko abakozi bajya bahemerwa muri Banki.
Mutsindashyaka avuga ko sendika ayoboye izakomeza gufatanya n’izindi nzego gukomeza kongerera ubumenyi abakozi bo mu bucukuzi mu byiciro bitandukanye kugira ngo ubucukuzi burusheho gukorwa kinyamwuga.
Sendika isaba abakoresha kureba uko bavugurura imishahara bahemba abakozi cyane cyane mu gihe nk’iki ibiciro kw’isoko bikomeje kuzamuka; kuko ibiva mu musaruro w’ibyo abakozi baba bakoze nabyo ku isoko bigurishwaho nabyo byazamutse bityo ko ntacyo byahombya abakoresha.
Ikigo gishinzwe ubwiteganyirize, RSSB, gisabwa gukora isuzuma ry’uko ubuzima bw’abacukuzi buhagaze ibyo bita medical check up kandie bikajya mu byishingirwa na Mutuelle de santé kugira ngo indwara zikomoka ku kazi zikumirwe hakiri kare.

