Abakora Mu Mutekano Wa Côte d’Ivoire Basuye Polisi Y’u Rwanda

Itsinda ry’abakora muri Minisiteri y’umutekano muri Côte d’Ivoire baraye basuye abapolisi bakorera mu Karere ka Rubavu. Riyobowe na Bwana Traoré Wodjo Fini.

Mu Karere ka Rubavu ryakiriwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba Assistant Commissioner of Police (ACP) Edmond Kalisa.

Yabasobanuriye   uko umutekano muri kariya karere uteye, ibyaha bihagaragara kenshi n’uruhare rwa Polisi mu gucungira  umutekano abahatuye.

ACP Kalisa yababwiye n’ imbogamizi  bahura nazo zishingiye ku byaha byambukiranya umupaka bihagaragara.

- Kwmamaza -

Yababwiye ko muri rusange u Rwanda n’Intara y’i Burengerazuba bitekanye.

Yongeyeho ko mu rwego rwo guhangana na biriya byaha, Polisi ikorana n’abaturage haba mu kubikumira no mu gufata ababikoze kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Abagize ririya tsinda basuye umupaka wa La Corniche,  One Stop Border Post, berekwa n’uko Polisi y’u Rwanda ihacungira umutekano.

Traoré yashimye imyitwarire myiza iranga abapolisi b’u Rwanda n’uburyo bakora akazi kabo  bafatanije n’abaturage.

Yagize ati: “ Twishimiye gusura iyi Ntara, tukibonera uburyo abaturage bakorana n’inzego z’umutekano hagamijwe umutekano n’ituze ry’abaturage.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version