Perezida Kagame Azasura Jamaica

Amakuru Taarifa ifite avuga ko Perezida Paul Kagame azasura igihugu cya Jamaica mu minsi iri imbere. N’ubwo tutaramenya umunsi ariko twamenye ko ari mu Cyumweru gitaha.

Nirwo ruzinduko rwa mbere azaba agiriye muri kiriya gihugu giherereye mu Majyepfo y’Umugabane w’Amerika.

Ibiro bivugira Perezidansi y’u Rwanda ntacyo birabitangazaho ariko Taarifa izi ko mu ruzindiko rwe rw’akazi, harimo ko azakirwa no mu Nteko nshingamatageko y’iki gihugu.

Jamaica ni ikirwa giherereye mu nsi y’Umugabane w’Amerika y’Amajyaruguru

 

- Advertisement -

Hagati aho, Ambasaderi  Claver Gatete uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye niwe uruhagarariye no muri Jamaica.

Jamaica ni ikirwa kiri mu Nyanja ya Caribbean.

 Kiri ku buso bwa klilometero kare 10,990, kikaba ikirwa cya gatatu kinini mu bindi bigize ikitwa Grande Antilles nyuma ya Cuba na Hispaniola.

Iyo uvuye muri Cuba ujya muri Jamaica hari intera ya kilometero 145 n’aho wava muri Hispaniola hakaba intera ya kilometero kare 191.

Ituwe n’abaturage miliyoni 2.9 ikaba iri mu bihugu bituwe cyane ugereranyije n’ibyo bituranye.

Umurwa mukuru wayo witwa Kingston.

Abenshi mu batuye iki gihugu bakigezemo baturutse muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, abandi bahatuye baturutse mu Burayim mu Burasirazuba bwa Aziya( mu Bushinwa cyane cyane), abandi bavuye mu Buhiinde no muri Libanon.

Hari benshi mu banya Jamaica basuhukiye muri Canada, mu Bwongereza no muri Leta zunze ubumwe z’Amarika.

Kimwe mu byumvikana iyo bavuze Jamaica ni umuziki wa Reggae ndetse n’idini  rya Rastafari.

Hari kandi n’abaturage b’iki gihugu bamamaye mu mikino irimo kwiruka, abamamaye mu mukino wa Cricket n’indi.

Ubukungu bwayo bushingiye cyane cyane ku bukerarugendo. Ku mwaka Jamaica isurwa byibura n’abantu miliyoni 4.3.

Ni igihugu kandi kiri muri Commonwealth kandi kiyoborwa n’Umwamikazi w’u Bwongereza

Uhagarariye Commonwealth muri kiriya gihugu ni Intumwa y’umwamikazi Elisabeth II yitwa Patrick Allen woherejweyo mu mwaka wa 2009.

Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu ni Andrew Holness watangiye iyi mirimo muri Werurwe, 2016.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version