U Rwanda Rwemeje Gahunda Y’Imyaka Ine Yo Kwigisha Igifaransa

Minisiteri y’uburezi yasinye amasezerano agamije guteza imbere gahunda y’imyaka ine yo kwigisha Igifaransa mu mashuri y’u Rwanda. Ni gahunda yitwa  Plan National Pour L’Enseignement et l’Apprentissage du Français au Rwanda.

Ni gahunda izashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’uburezi ifatanyije n’Ikigo cy’Abaaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga, AFD.

Izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ine.

Ababyeyi baganiriye na Taarifa ku kamaro ko kwiga Igifaransa mu mashuri y’u Rwanda bavuga ko iyo umwana yize Igifaransa akiri muto bimworohera kumenya n’Icyongereza.

- Advertisement -

Mukamusoni ati: “ Umwana wanjye nahisemo kumushyira mu ishuri ryigisha Igifaransa kugira ngo azakure akizi bityo najya kwiga Icyongereza yigiye hejuru azashobore kumenya Icyongereza byihuse.”

Undi witwa Rutamu we avuga ko mu gihe kiri imbere Abanyarwanda nibamenya kuvuga neza Igifaransa n’Icyongereza bizabaha amahirwe yo guhangana n’ibihugu biza imbere mu bucuruzi mpuzamahanga mu Rwanda birimo n’Ibirwa bya Maurices.

Ati: “ Buriya kimwe mu bituma Ibirwa bya Maurices bitera imbere kandi bikaza imbere mu myanya itangwa n’ibigo mpuzamahanga ni uko ababituye bavuga neza Igifaransa n’Icyongereza.”

Yongeraho ko uretse no mu bucuruzi,  no mu bukerarugendo kumenya kumva no kuvuga neza indimo mpuzamahanga bifasha cyane.

Rutamu avuga ko kuba u Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu kwigisha Igifaransa abarutuye ari ikintu kizarugirira akamaro kanini cyane cyane mu gihe kinini kiri imbere.

Amasezerano y’imikoranire hagati y’u Rwanda n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga,  yashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya ari kumwe n’Umuyobozi wa kiriya kigo witwa Rémy Rioux.

Uyu muyobozi ari mu Rwanda mu rwego rwo gutsura umubano hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kane, yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’Ikigo AFD na Minisiteri zitandukanye harimo iy’uburezi, iy’imari n’igenamigambi na Minisiteri y’ubuzima.

Hari kandi andi masezerano kiriya kigo kigomba gusinyana n’ubuyobozi bwa Banki Nyarwanda y’iterambere, BRD.

Akubiyemo ingingo y’uko ubuyobozi bwa kiriya kigo buzafasha iyi Banki kujya mu muryango wa Banki ziharanira iterambere mu by’imari bita International Development Finance Club (IDFC).

Ni ihuriro rigizwe na Banki 26 zirimo iz’ibihugu, izashinzwe n’abikorera ndetse ‘iz’abantu ku giti cyabo.

Ikita rusange kuri izi Banki ni uko zose zikora uko zishoboye zigatera inkunga imishinga igamije kurengera ibidukikije hashingiwe ku masezerano yasinyiwe Paris agamije kurengera ibidukikije.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version