Abakorera Ikigo Cy’Igihugu Cy’Ubucukuzi Bw’Amabuye Y’Agaciro Basabiwe Gufungwa Burundu

Peter Taarifa
3 Min Read
Uru rubanza ruraburanishwa n'Urukiko rwisumbuye rwa Nyamabuye.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane italiki 29, Ukwakira 2026, Ubushinjacyaha ku rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye muri Muhanga bwasabye urukiko kuzahamya ibyaha kandi rugafunga burundu abakozi b’Ikigo cy’igihugu cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mine na gazi, RMB.

Abasabiwe guhabwa ibyo ni Uwamahoro Fiona na Assoumani Bienfait,  bakazafungwa iminsi 30 y’agateganyo, kuko bakurikiranyweho ibyaha bikomeye nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.

Bazafungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha byo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, icyo kuba icyitso mu cyaha cyo kwiba, no kuba icyitso cyo gukora Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya.

Mbere, abunganira Uwamahoro Fiona na mugenzi we Assoumani Bienfait bari bagaragarije Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ko imyanzuro y’ibyaha Ubushinjacyaha burega abakiliya babo batigeze bayibona muri sisitemu y’ikoranabuhanga rikoreshwa mu nkiko.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko mu rukiko Ubushinjacyaha buvuga ko Uwamahoro Fiona na Assoumani bagiye gukora ubugenzuzi muri Kampani yitwa Rugendabari Mining kandi yarahagaritswe.

Usibye guhagarikwa kandi, ngo aba bakozi ba Rwanda Mining Board barahageze basanga hari ibyapa n’impuzankano by’abayirinda byanditseho ‘Rugendabari Mining Company Ltd’ bakomeza akazi bititaye kuri ibyo.

Ubushinjacyaha buvuga ko usibye ibi, aba bakozi bagiye gukora ubugenzuzi taliki ya 11/06/2026 nyuma hashira amezi abiri bataratanga raporo.

Umwe muri bo ati: “Ubusabe bw’Ubushinjacyaha ni uko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko iperereza rikomeje.”

Abaregwa bo bahakana ibyo bashinjwa bakavuga ko igenzura bakoze ryakorewe Kampani yitwa SEAVMC, ko batigeze bajya muri Rugendabari Mining Company Ltd kuko n’ubutumwa bw’akazi bwavugaga ko bagomba gukora ubugenzuzi muri SEAVMC.

Abaregwa n’ababunganira babwiye Urukiko ko ibijyanye n’ibyapa babihasanze ariko ko ibyo bashinjwa batabyemera.

Banemeza kandi ko guhagarika ikigo runaka kidakora nk’uko amategeko abisaba, biri mu nshingano zabo.

Uruhande rw’Ubushinjacyaha rwongeraho ko hari n’igitabo cy’abashyitsi cya Kampani ya Rugendabari basinyemo ndetse batangamo n’inama (Recommandation).

Abaregwa bavuga ko habayeho ikosa mu gusinya muri iki gitabo, ariko ko bitagombye kuba bigize ibyaha bifite uburemere nk’ibyo bashinjwa.

Basaba ko barekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze ndetse bagategekwa ibyo bagomba kubahiriza bitabangamira iperereza.

Nubwo bimeze bityo Ubushinjacyaha mu iburanisha ribanza, bwavuze ko bwabajije Ubuyobozi bwa RMB ko SEAVMC ifite uruhushya mu Karere ka Muhanga, burahakana.

Ubushinjacyaha kandi bwabajije aba bakozi kubereka ikimenyetso kigaragaza ko ari SEAVMC basuye ariko ntibakigaragaza.

Isomwa ry’urubanza kuri iki cyemezo riteganyijwe ku taliki ya 03/11/2026 saa kumi z’umugoroba.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *